Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ku Munota Wa Nyuma Qatar Yabuzanyije Kunywera Inzoga Mu Gikombe Cy’Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ku Munota Wa Nyuma Qatar Yabuzanyije Kunywera Inzoga Mu Gikombe Cy’Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2022 7:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, riri mu ihurizo ry’uburyo rizabuza abazitabira imikino yose y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kunywa inzoga!

Hejuru y’ibi kandi hariyongeraho amasezerano ryari ryaragiranye n’ikigo kitwa Budweiser cyari cyaremerewe kuzazizanira abafana, mu masezerano afite agaciro ka  Miliyoni nyinshi z’amadolari y’Amerika( $).

Nta gihe kinini gishize abagize umuryango w’ubwami bwa Qatar batangaje ko iki gihugu kidashaka ko hari umuntu uzanywera manyinya muri stades z’iki gihugu mu mikino y’igikombe cy’isi iri hafi kuhatangizwa.

Aba batware b’ibwami babwiye FIFA ko igomba kubuza ikigo Budweiser gucuruza byeri zayo ku bibuga bya Qatar kandi ngo ni icyemezo kidasubirwaho.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ikigo cy’ubucuruzi  Budweiser kiri mu bigo binini bitera inkunga FIFA.

Iki cyemezo nigishyirwa mu bikorwa nk’uko cyatangajwe, bizahombya FIFA amadolari ($) menshi kubera ko hari ayo itazishyurwa bitewe n’uko umuterankunga wari buyatange yakumiriwe ntiyemererwe gucuruza.

Bisa n’aho abafana bazajya babanza kuzinywa bakazihaga bakabona kujya mu kibuga gufana kubera ko hamwe mu hantu hacye byeri zemerewe gucururizwa ari hanze ya Stade hafi ya za Parikingi.

Ubu hatangiye ibiganiro bishyushye hagati ya Budweiser na FIFA ngo barebe uko bakwitwara muri iki kibazo kije gitunguranye kandi kiremereye.

The New York Times yanditse ko aho kigoreye ari uko ari itegeko ryavuye ibwami kandi FIFA ikaba ntacyo yasaba ubu bwami guhindura kubera ko ibyo bumvikanye ku ruhande rwabwo bwarabikoze.

- Advertisement -

Qatar yakoze ibishoboka byose k’uburyo ikumira ko abafana bazanywera inzoga mu bibuga byayo k’uburyo bivugwa ko ahandi hantu hamwe bashobora kuzazinywera ari ahantu muri stade h’abanyacyubahiro  bita hospitality boxes.

Aha naho kandi harakosha kubera ko kugira ngo abantu bahicare bahanywere bisaba kwishyura byibura $22,450 mbere ya buri mukino.

Ubusanzwe inzoga ntizemewe muri Qatar kereka muri Hoteli zimwe na zimwe zabyemerewe n’ubutegetsi.

FIFA iri mu ihuriro. Uwamanjiriwe ni Infantino uyiyobora

Iby’inzoga rero bigiye kuba kidobya ku byishimo by’abakunda umupira w’amaguru bari bamaze iminsi biteguye kuzafana amakipe yabo bigatinda.

Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, kizatangira kuwa 21 Ugushyingo 2022 gisozwe kuwa 18 Ukuboza 2022.

Ku munsi hazajya hakinwa imikino ine.

FIFA yatangaje ko kubera ubwinshi bw’imikino,umukino wa mbere wo mu matsinda uzajya utangira saa saba, uwa kabiri utangire  saa kumi, uwa gatatu utangire  saa moya hanyuma uwa nyuma ube saa yine z’ijoro ku masaha ya Qatar [ 1pm, 4pm, 7pm and 10pm].

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera kuri stade yitwa Lusail Stadium mu mujyi wa Doha.

Niyo stade nini kurusha izindi zo muri Qatar.

Imikino y’amatsinda izakinwa kugeza kuwa 02 Ukuboza, 2022 aho hazahita hakurikiraho gukuranwamo.

Imikino y’amatsinda izakinwa mu minsi 12 gusa.

Umukino ufungura uzabera ku kibuga cyitwa Al Bayt Stadium ahitwa Al Khor azaba ari kuwa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022.

 

TAGGED:featuredFIFAIgikombeInzogaIsiQatarUbwami
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abunganira Prince Kid Barashaka Ko Abatangabuhamya Bushinja Babikora ‘Imbonankubone’
Next Article Ronaldo Azasezera Umupira Ageze Mu Myaka 40
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?