Cristiano Ronaldo umwe mu bakinnyi bakomeye isi yagize kandi igifite kugeza ubu, avuga ko agifite imbaraga zo gukina umupira w’amaguru kuzageza ubwo azaba agejeje mu myaka 40.
Yavutse Taliki 05, Gashyantare, 1985, ubu afite afite imyaka 37 y’amavuko.
Mu kiganiro aherutse guha Televiziyo yitwa TalkTV, Ronaldo yavuze ko mu marushanwa yo gutwara Shampiyona y’u Bwongereza, Champions League, ari kubera mu Bwongereza asanga Arsenal iramutse igitwaye nta cyo byaba bitwaye.
Mbere yari yarabanje kuvuga ko yifuza ko cyatwarwa na Manchester United.
Yagize ati: “ Manchester nibiyinanira, Arsenal izabikore. Iyi kipe ndayikunda, ifite abakinnyi beza n’umutoza mwiza. Arsenal ni ikipe nziza.”
Uyu rutahizamu w’ikirangirire muri iyi minsi ntabanye neza n’ikipe ya Manchester United kubera icyo yise ‘agasuzuguro gakabije’ umutoza wayo yamusuzuye.
Ngo uyu mutoza yaramusuzuguye ubwo yamuhagarikaga imikino itatu yose kandi ngo yabera nta mutoza arasuzugura, nta kipe yigeze abana nabi nayo, ariko ngo kumuhagarika imikino itatu byaramushegeshe.
Iki kiganiro nacyo ariko cyenyegeza umuriro mu mubano mubi hagati ya Ronaldo n’abayobozi ba Manchester United.
Batangaje ko bari kugisesengura bakazagira icyo bagitangazaho mu gihe gito kiri imbere.
Biravugwa ko Bwana Gary Neville wahoze ari Captaine wa Manchester yavuze ko ‘aho ibintu bigeze’, nta kindi cyakorwa kitari ugusesa amasezerano bafitanye na Ronaldo, yagombaga kuzarangirana n’iyi ‘season.’
Icyakora ngo birasa no korosora uwabyukaga kubera ko na Ronaldo bisa n’aho atagukunze na gato iyi kipe iri mu zikomeye mu Bwongereza!
Yiteguye ariko kuba yakinira andi makipe yo mu Burayi.
Avuga ko mu mikino y’igikombe cy’isi yitegura kuzakina, azakora uko ashoboye ikipe ye ya Portugal ikagera kure.
Yasabye abandi bazajya muri kiriya gikombe kuzakora icyabajyanye ari cyo umupira w’amaguru gusa.