Ku Munsi Wa Kane W’Irushanwa Rya Cricket T20 U Rwanda Rwatsinze Nigeria

Ikipe ya NIGERIA niyo yatsinze imaze guhitamo gutangira  itera udupira mu rwego rwo gushaka kubuza U Rwanda gutsinda amanota menshi. N’ubwo ari uko bimeze ariko, u Rwanda rwaje kuyigora mu gice cya mbere kuko rwatsinze amanota 108(Total Runs) mudupira 120 bagombaga gutera (20 Overs)

Igice cya kabiri cyatangiye Nigeria irwana no gukuraho agahigo ikipe yu Rwanda yarimaze gushyiraho .

Ntibyayikundiye kuko mu dupira 120 bakubise tungana na Overs 20 bakozemo amanota 102 (102 Total runs ) mugihe ku ruhande rwa Nigeria hasohotse abakinnyi 8

(8Wickets)

- Advertisement -

Byarangiye  Nigeria itabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho nu Rwanda

Muri uyu mukino umukinnyi witwaye neza yabaye: HENRIETTE ISHIMWE Wu Rwanda

Abakinnyi b’u Rwanda barashaka kuzagitwara bagenzi babo

Mbere y’uyu mukino hari habanje undi wahuje Kenya yatsinzwe na Namibia amanota 110 kuri 74.

Ku isaha ya saa tatu n’igice  nibwo umukino wahuzaga KENYA na NAMIBIA watangiye ,ikipe ya KENYA itangira ikubita udupira. Ibi bikorwa mu rwego rwo kubuza uwo muhanganye kuza gutsinda amanota menshi .

Namibia yo yahisemo gutangira ikubita udupira ishaka gutsinda amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Namibia itsinze amanota 110(110 Total Runs) mu dupira 120 bagombaga gukubita(20 Overs)

Mu gihe Kenya yasohoye abakinnyi ba 6 ba Namibia(6 Wickets).

Igice cya 2 cyatangiye KENYA ariyo  ikina ishaka gukora amanota kuko yasabwaga amanota 111, NAMIBIA yari yarangije gutsinda amanota 110.

KENYA  yatangiye igice cya kabiri ifite akazi ko gukuraho icyo kinyuranyo cyashyizweho na Namibia kandi cyitari gito,

Yatangiranye umurego, ariko Namibia iyibera ibamba.

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa yaje gushimira abakinnyi b’u Rwanda

Igice cya 2 cyarangiye Kenya itabashije gukuraho agahigo Namibia yari yashyizeho kuko yatsinze amanota 74 (74 Total Runs), mu dupira 84 gusa bari bamaze gukubita bingana n’ibyo bita  Overs 14.

Ku ruhande rwa Kenya abakinnyi 10 basohowe mu kibuga  na Namibia (10 Wickets) ari nayo mpamvu umukino wahise urangira.

Umukinnyi mwiza wumukino yabaye VICTORIA HAMUNYELA w’ikipe yigihugu ya NAMIBIA

Kuri uyu wa kane imikino ikazakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 5

KUWA 10, KAMENA 2021

Stade Mpuzamahanga ya Gahanga:

9:30am: Kenya vs. Rwanda

1:50pm: Nigeria vs. Botswana

Abakobwa ba Namibia batsinze aba Kenya
Bafite inyota yo kuzatwara igikombe

 

Henriette Ishimwe yitwaye neza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version