Kuba Ibiciro Byarazamutse Ntibyagombye Kuba Intandaro Yo Kudasorera RRA

Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo italiki ntarengwa yo kuba abasoreshwa barangije gutanga imisoro igere( ni Taliki 16, Gicurasi), Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho Jean Paulin Uwitonze yabwiye Taarifa ko abasoreshwa bagombye kwirinda kwitwaza ko ibiciro byazamutse kubera ko ngo umusoro uva ku byacurujwe, utava mu ijuru.

Uwitonze avuga ko muri rusange Abanyarwanda basora neza kandi bibwiriza ariko ngo nta byera ngo de!

Hari bamwe bigisaba ko bibutswa kandi bagasobanurirwa akamaro ko gusora kuko baba batarabumva neza.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gishima abasora neza bibwirije ariko kigacyebura abatabikora kubera ko badindiza iterambere ry’igihugu ariko kandi nabo batiretse kuko babihanirwa.

- Kwmamaza -

Taarifa yabajije Jean Paulin Uwitonze niba kuba ibiciro byarazamutse ku isoko bitabera imbogamizi abasora kuko batabona abakiliya nka mbere  bityo no gutanga umusoro bikabagora, avuga ko hari benshi babivuga ariko ko ‘mu by’ukuri’ bitagombye gufatwa gutyo.

Ati: “ Mu by’ukuri gutanga umusoro ni inshingano ikomeye ku baturage b’igihugu. Ni ngombwa gusora kugira ngo igihugu gikomeze iterambere. Kuba ibiciro byarazamutse ni ikibazo u Rwanda rutihariye rwonyine kandi burya umucuruzi asora icyo umukiliya yamuhaye ubwo yaguraga ibintu runaka.”

Uwitonze avuga ko umuguzi ari we usora, umucuruzi akakira umusoro bityo rero uwo mucuruzi aba agomba kuwugeza ku kigo gishinzwe kuwukusanya, ntawikubire ngo awite uwe.

Mu Rwanda abasoreshwa bagabanyije mu byiciro bine.

Hari abasoreshwa banini ni ukuvuga abasora guhera kuri Miliyoni Frw 600 kuzamura.

Abasoreshwa barasabwa kubikora vuba badategereje italiki ya nyuma

Hari abasoreshwa ‘baciriritse’ ni ukuvuga abasora guhera kuri Miliyoni 200 kugeza kuri Miliyoni Frw 600.

Nyuma yabo haza abasoreshwa bato nyuma hakaza abandi bitwa abasoreshwa bato cyane.

Muri rusange ngo abasoreshwa bato cyane nibo batarumva neza ibyo gusora.

Jean Paulin Uwitonze yabwiye Taarifa n’ubwo hari abari muri iki cyiciro badasora neza ariko ngo  baregerwa, bakigishwa ndetse bakanagirwa inama.

Jean Paulin Uwitonze

Yavuze ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyashyizeho ingamba zigamije kunoza imitangire ya servisi no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo y’isora n’isoresha.

Hagati aho ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority, bwigeze gutangariza Taarifa ko iki kigo cyakoze impinduka mu mikorere yacyo hagamijwe guha abasoreshwa serivisi nziza.

Mu ntangiriro za Kamena, 2021, Komiseri mukuru w’iki Kigo Bwana Bizimana Ruganintwali Pascal yahaye Taarifa ikiganiro atubwira ko n’ubwo Abanyarwanda benshi batinya ikigo ayobora, ariko batagombye kugitinya kuko gikusanya amafaranga hagamijwe iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.

Yaratubwiye ati:  “Mu gushaka guhindura iyo sura, hari ahantu muca handitse ko ‘turi hano ngo tubafashe.’ Ntabwo turi hano ngo tubuze abantu guhumeka, duhari kubera ko bahari. Abasora badakoze ntacyo twamara natwe.”

Muri uwo mujyo rero, hari impinduka nyinshi zakozwe kandi ngo zatumye gutanga imisoro byoroha, binahindura ya sura abantu bafite ku bijyanye n’imisoro.

Bizimana yatubwiye  ko amavugurura akomeye ikigo ayobora cyakoze yatangiye mu myaka hafi 11 ishize by’umwihariko mu mwaka wa 2014.

Yatangiye nyuma y’ubugenzuzi bwari bumaze kugaragaza ko hari  ibintu bitanoze mu mikorere y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro, uhereye k’ukwandika abasora kugeza ku buryo umusoro wakusanywagamo.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro

Ni amavugurura magari ashingiye kuri serivisi zirimo kumenyekanisha no kwishyura imisoro mu ikoranabuhanga (e-tax), gutanga inyemezabuguzi mu buryo bw’ikoranabuhanga (EBM), ikoranabuhanga ryo gukusanya umusoro weguriwe inzego z’ibanze (LGT system) n’ikoranabuhanga rifasha mu ibaruramari (Sage X3).

Hari kandi ikoranabuhanga rizwi nka Electronic Single Window (ReSW) rifasha mu kumenyekanisha ibintu kuri gasutamo, Electronic Cargo Tracking System ifasha mu gukurikirana imizigo ndetse na MyRRA, application izahuza buriya buryo bwose bukoreshwa mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Ibintu 10 Bikomeye Ku Mavugurura y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version