Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wari usanzwe ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu yapfuye afit imyaka 73 y’amavuko.
Yabitswe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu itangazo yasohoye ryabonywe na Al Jazeera.
Muri kiriya gihugu ibendera ryururukijwe rigezwa hagati kandi iki cyunamo kizamara iminsi 40.
Ibiro Ntaramakuru bya kiriya gihugu byitwa WAM bivuga ko uriya mugabo yari amaze iminsi arwaye.
Uburwayi bwe bwari bukomeye k’uburyo atitabiraga inama myinshi zireba igihugu cye ndetse n’ibindi bikorwa bigifitiye akamaro.
Ubu Leta zunze ubumwe z’Abarabu zigiye kuyoborwa mu buryo budasubirwaho n’umuvandimwe we witwa Mohammed bin Zayed wayoboraga kiriya gihugu mu gihe cyose uriya muyobozi yari amaze arwaye arembye.
Sheikh Khalifa yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2004 asimbuye Se witwaga Sheikh Zayed.
Uyu mugabo niwe uvugwa ho kuba yarashinze kiriya gihugu akakigeza ku bukungu gifite kugeza ubu.
Kimwe mu bintu by’agahigo igihugu cye cyahize amahanga ni uko ari cyo cyubatswemo umuturirwa usumba indi yose ku isi witwa Burj Khalifa uri i Dubai.