Uwahoze ari Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Bwana Obadiah Biraro yavugiye kenshi mu ruhame ko hari inzego yagiriye inama ngo zikore ibyo urwego ayobora rwazisabaga mu rwego rwo kunoza imicungire y’imari ya Leta ariko zikavunira ibiti mu matwi. Uwamusimbuye witwa Alexis Kamuhire nawe yaraye abigarutseho.
Kamuhire yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko ishinga Amategeko mu Rwanda Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye mu kwezi kwa Kamena umwaka wa 2021.
Iriya raporo yerekana ko inzego zigenzurwa ‘zikwiye kumvira’ inama zigirwa n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kubera ko igipimo cyo kudashyira mu bikorwa inama zihabwa na ruriya rwego cyamamutseho 2% gusa ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, beretswe ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka warangiye ku itariki 30 Kamena 2021.
Muri uriya mwaka hasuzumwe imishinga 68, hasuzumwa ibigo umunani byo ku rwego rw’igihugu, Minisiteri umunani n’ibigo 10 bya Leta bikora ubucuruzi.
Muri rusange, inzigo 206 za Leta nizo zagenzuwe.
Raporo yabivuyemo yerekana ko agaciro k’imari biriya bigo byari bishinzwe gucunga kanganaga na miliyari Frw 3.562, mu gihe mu mwaka wa 2019/2020 hari hagenzuwe ibigo n’ínzego za Leta 175 bifite agaciro ka miliyari Frw 2.793.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis yabwiye Abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko hari impinduka zigaragara mu bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga igihugu kigenera inzego zacyo .
Icyakora ngo hari ahagikeneye kongerwa imbaraga.
Hari n’ibigo byagaraye kandi n’ubu bikigaragara mu bikoresha nabi umutungo wa Leta.
Nta mpinduka zigaragara mu kubahiriza inama z’uru rwego…
Ku birebana no gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, uyu mugenzuzi yavuze ko nta kintu kinini cyahindutse.
Abishingira ko mu mwaka wa 2020 inama zashyizwe mu bikorwa burundu zari ku gipimo cya 47% na ho mu mwaka wa 2021 byari ku mpuzandengo ya 48%.
Muri zo hari izashyizwe mu bikorwa igice mu myaka ibiri byavuye ku gipimo cya 19% bigera kuri 16%.
Inama zitashyizwe mu bikorwa na gato zo zarazamutse ziva kuri 34% mu mwaka wa 2020 zigera ku gipimo cya 36% mu mwaka wa 2021.
Abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bo bibaza igihe ibigo bya Leta byinshi bizumva ko ari ngombwa gucunga neza imari y’igihugu, bikabikora bidakora amakosa atuma bahora bahamagazwa.
Muri gahunda yo gusuzuma imishinga igamije guhindura ubuzima bw’abaturage nk’uko bikubiye muri gahunda yo kwihutisha iterambere(NST1) izageza mu mwaka wa 2024,Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yerekanye ko imishinga 37 ifite agaciro ka miliyari Frw 201 yadindiye harimo imishinga 25 ifite agaciro ka miliyari Frw 89.9 yabonywe mu bugenzuzi bwa 2021 n’indi mishinga 12 y’agaciro ka miliyari Frw 111 yagaragajwe muri raporo zo mu myaka nibura itandatu yabanje.
Biteganyijwe ko nyuma yo gushyikirizwa raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka warangiye tariki 30/06/2021, Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’úmutungo by’igihugu izwi nka PAC izatumiza buri rwego rwagaragayeho imicungire mibi kuza gutanga ibisobanuro mu magambo.
Urwego rwagize amanota ari munsi ya 60% ni rwo rujya gutanga ibisonuro mu Nteko.