Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuba u Rwanda Rurwanya Iterabwoba Ni Uko Ritagira Imipaka- Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kuba u Rwanda Rurwanya Iterabwoba Ni Uko Ritagira Imipaka- Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2023 10:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Paul Kagame
SHARE

Mu ijambo yagejeje ku banyacyubahiro bitabiriye inama yitwa Africa Peace Conference iri kubera i Nouakchott muri Mauritania, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruzi ububi bw’iterabwoba kuko ubusanzwe ritagira imipaka.

Niyo mpamvu ituma aho rusabwe gufasha mu kurirwanya rubyitabira.

Perezida Kagame avuga ko iterabwoba ari ikibazo kigira ingaruka ku bantu benshi, aho baba batuye aho ari ho hose.

Yaboneye ho kubwira abari bamuteze amatwi ko u Rwanda ‘rwaciye ahaga ariko ubu rugeze aheza.’

Ati: “ Ibi byatumye twubaka uburyo burambye bwo kurinda no kubumbatira umutekano wacu.Tuzi neza ko umutekano woroshya iterambere ariko nanone imiyoborere mibi iraridindiza.”

“With peace and security, we can address challenges such as climate change, migration, and food insecurity, making Africa even more resilient against future shocks. We owe this to our youth, the future of our continent.” President Kagame | African Peace Conference. pic.twitter.com/LFNTZ6oBYU

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) January 18, 2023

Kuba isi yarabaye umudugudu, Perezida Kagame asanga byaratumye nta gihugu cyavuga ko gifite ubudahangarwa ku iterabwoba bityo ko ubufatanye bwa bose mu kurirwanya ari ngombwa.

Asanga ubushake buzatuma habaho n’ubufatanye kugira ngo ibihugu by’Afurika bishyire hamwe mu guhangana na kiriya kibazo kitagira imbibi.

Kagame yavuze kandi ko kugira ngo ibyitezwe muri uru rugamba bizagerweho, ari ngombwa ko abantu bashyira ku ruhande ibibatanya, bakita ku bibahuza.

Inama Africa Peace Conference yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh El-Ghazouani, uwa Nigeria witwa Mohammadu Buhari n’abandi.

Al Shabaab: Umutwe W’Iterabwoba Ufite Ubutasi Bukomeye

TAGGED:AfurikaAmahorofeaturedInamaIterabwobaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igisubizo Tshisekedi Yahaye Claire Akamanzi
Next Article Hubatswe Ikiraro Gihuza Nyanza Na Nyamagabe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?