Kuba Umuntu Akennye Ntabwo Bimwambura Agaciro – Kagame Avuga Kuri Afurika

Perezida Paul Kagame yavuze ko abanyafurika bakwiye gutekereza uburyo bakumira ibibazo biba kuri uyu mugabane, ashimangira ko udakwiye gusuzugurwa, uko waba umeze kose.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro cyagarukaga mu munsi wahariwe Afurika, cyayobowe n’umushoramari Tony Elumelu.

Yavuze ko abantu badakwiye gufata umwanya ngo bibaze ibyo abayobozi ba Afurika barimo gukora ngo bakemure ibibazo ihorana, ko ahubwo bo ubwabo bakwiye kwibaza icyo barimo gukora ngo bakumire ko byabaho.

Yavuze ko ariko byashoboka ari uko ibihugu bishyizeho politiki nziza, kubera ko udashobora guhagarika ibibazo, igihe cyose impamvu zituma bibaho zigihari.

- Kwmamaza -

Perezida Kagame yavuze ko uyu mugabane ufite amahirwe y’iterambere bigizwemo uruhare n’urubyiruko, bityo bikwiye kubaka inzego n’imikorere ituma bishoboka. Yashimangiye ko bidakwiye kwita ku bintu bitanga inyungu nto gusa, ngo hirengagizwe inyugu z’umugabane muri rusange.

Yakomeje ati “Kubera iki Afurika cyangwa Abanyafurika cyangwa uru rubyiruko batagomba kubahwa nk’abandi? Ntekereza ko kubahana ari bwo buryo bukwiriye bw’imibanire. Kuba umuntu ari umukene ntabwo bimwambura icyubahiro, agaciro abantu bashaka.”

“Ndabizi ko rimwe na rimwe badashaka kubyumva. Hari bamwe bagize akamenyero gusuzugura abandi, by’umwihariko gusuzugura umugabane wacu. Ariko ibintu biba bibi kurushaho iyo natwe ku mugabane tudashobora kubahana uko bikwiye.”

Mu bitabiriye ibiganiro bijyana n’uriya munsi kandi harimo Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Ghebreyesus; Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, Ngozi Okonjo-Iweala n’Umuyobozi w’Ikigega cya Banki y’Isi cy’Ishoramari (IFC), Makhtar Diop.

Umushoramari Elweru
Dr Ngozi uyobora World Trade Organization
Dr Tedros
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version