Kubaka Isoko Rya Rubavu Byasubukuwe Nyuma Y’Imyaka 12

Imirimo yo kurangiza kubaka isoko rya Gisenyi yongeye gutangira nyuma y’igihe kirekre cyane yarahagaze. Abacururiza muri kiriya gice bavuga ko niryuzura rizabafasha kubona ubwugamo bw’izuba n’imvura byababuzaga amahwemo bagakora badatuje.

Igishushanyo mbonera cya ririya soko cyerekana ko niryuzura rizaba rifite amagorofa atanu.

Hari bamwe mu bahacururiza babwiye RBA ko bifuza ko  ririya soko ryakuzura vuba kuko bizabafasha kuzanzamura ubukungu bwa kariya karere nabwo bwagizweho ingaruka n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Isoko rya Rubavu rigomba kubakwa kandi rikarangizwa n’Ikigo cy’ubucuruzi cy’abikorera bo mu Karere ka Rubavu kitwa  Rubavu Investment Company Ltd.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, kubakwa kwaryo kwaje kudindira kuko amasezerano kiriya kigo cyasinyanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu yavugaga ko cyagombaga kurangiza kubaka ririya soko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2021 ariko uko bigaragara ibi nabyo byaranze.

Imwe mu mpamvu ishobora gutangwa ni imbogamizi zatewe n’ingamba zafashwe zo kwirinda kwandura no kwanduzanya COVID-19 zafashe na Leta y’u Rwanda zirimo  Guma mu Rugo na Guma mu Karere.

Muri iki gihe ririya soko riri kubakwa n’Ikigo cy’ubwubatsi kitwa BGK kandi kivuga ko imirimo yo kuryubaka iri kugenda neza.

Ngo mu mezi arindwi ashizwe, rimaze kuzura ku rugero rwa 20%.

Ibikorwa byo gucukura umusingi wo kubakaho iri soko byakozwe bwa mbere mu mwaka wa 2009.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu ntiriruzura.

Kubera ko hari ibice bimwe byubatswe ariko imirimo yo kubirangiza ikajya isubikwa kandi mu bihe bitandukanye, byatumye hari ibyangirika k’uburyo abari kuryubaka muri iki gihe bavuga ko hari ibice bimwe byaryo bizasenywa hubakwe ibindi.

Ibyo birimo kongera urumuri n’umwuka ugera mu isoko, guhindura inzira z’intsinga z’amashanyarazi no kongera imyanya y’abazarikoreramo.

Imyanya y’abazarikoreramo yari iteganyijwe kuba 1200 ariko harateganywa  kuzongerwaho 20%.

Ubuyobozi buvuga ko ririya soko rizaba ryaruzuye bitarenze muri Werurwe, 2022.

Kwakira ubusabe bw’abifuza imyanya mu isoko rishya rya Gisenyi nabyo byaratangiye, ariko Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratius  yabwiye RBA ko  umwanzuro udakuka kuri iyi ngingo uzafatwa ryararangije kuzura.

Ingengo y’imari yaryo iteganyijwe ni Miliyari 4Frw.

Kugira ngo iri soko ridindire kuri uru rwego byatewe ahanini  n’uko ikigo cyaryubakaga cyagiye mu manza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, kubera ko bwacyambuye uburenganzira bwo kuryabaka kuko ngo kiriya kigo cyabubonye bitanyuze mu mucyo.

Izi manza nizo zakomeje gukururana bituma kubaka ririya soko bidindira. Ibi kandi byabaye intandaro yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Rubavu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version