Akaga K’Amapine Ashaje Mu Bihe By’Imvura

Polisi y’u Rwanda yasabye abashoferi cyangwa ba nyiri ibiziga bifite amapine ashaje ko bakora uko bashoboye bakagura amapine mashya ashobora guhangana n’ubunyereri buzaterwa n’imvura nyinshi y’umuhindo.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko imvura nyinshi iteganyijwe gutangira mu Cyumweru cya kabiri cya Nzeri ni ukuvuga ikizatangira ku wa Mbere tariki 06, Nzeri, 2021.

Hashize iminsi micye mu Mujyi wa Kigali haguye imvura yamaze hafi isaha n’igice( henshi muri Kigali) kandi yari iremereye k’uburyo hari inzu zimwe zangiritse mu buryo budakabije.

Mu mwaka wa 2019 imvura nyinshi yaguye muri Kigali yatumwe amazi yuzura. Aha ni ahitwa Point Lourds ugana Nyabugogo

N’ubwo budakabije ariko hari impungenge z’uko nihagwa indi nkayo izahuhura izo nzu zari zigikanyakanya.

- Advertisement -

Ku byerekeye umutekano wo mu muhanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera agira abashoferi inama yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo bakareba niba bikora neza.

Kimwe mu byo abasaba ni ukugura amapine mashya afite amano ashobora guhangana n’ubunyereri.

CP Kabera ati:” Turakangurira abatunze ibinyabiziga kujya kubikorera isuzuma ry’ubuziranenge kugira ngo ibinyabiziga byabo bibe bifite amapine mashya yahangana n’ubunyerere, gukoresha amatara yose cyane cyane kamenabihu( amatara maremare), gukoresha amaferi ndetse bakareba ko twa twuma duhanagura mu kirahure kiri imbere ya shoferi dukora neza.”

CP John Bosco Kabera

Mu zindi nama Polisi itanga harimo izo kwirinda guhagarara munsi y’ibiti kuko bishobora kubagwira, kwirinda guhagarara ahantu hanyura imivu cyangwa iruhande rw’imikingo no kwirinda kunyuza ikinyabiziga mu biziba n’ibidendezi  kuko hari ubwo haba ari harehare ikinyabiziga kikaba cyagwamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko buri muntu wese yubahirije amabwiriza atangwa na Polisi y’u Rwanda cyangwa atangwa n’ikigo cy’Igihugu cy’ iteganyagihe nta kabuza impanuka zituruka ku mvura nyinshi  zagabanuka.

Imiterere y’ipine n’impamvu rikwiye kwitabwaho:

Irinde ko amapine y’imodoka cyangwa moto aba ipasi

Icyo Abanyarwanda bita ‘ipine’ ni ijambo batiye ku Gifaransa ryitwa Pneu cyangwa ‘Pneumatique’. Ni igikoresho kivanzweho icyo bita kawucu( caoutchouc) n’ibindi binyabutabire birimo soufre, ibisigazwa bya carbone, amavuta n’ibindi.

Mu ipine kandi habamo imikwege n’indi migozi y’ubudodo.

Ipine rigira ibice bitatu ariko hano reka twibande mu ncamake igice gikora ku butaka, ari cyo mu  Gifaransa bita ‘Zone Sommet’

Iyi imodoka ifite amapine mazima igira uburyo igenda butandukanye n’uko ifite ipine ryatobotse cyangwa rifite amano ashaje igenda.

Ipine rikozwe kugira ngo rihuze ikinyabiziga n’ubutaka kigendaha cyangwa gihagararaho.

Tuvuze ‘gihagararaho’ kuko nk’ indege amapine yayo ntagenewe kugenda ku butaka ahubwo ni ayo kubuhagararaho mu gihe runaka nk’uko bimeze ku nzara z’igisiga zifashe ku maguru.

Ipine rero riba rifashe ku cyuma bita jante kandi rigomba kuba ririmo umwuka uhagije utuma ritabwatarara ngo ibilo by’imodoka byangize icyumba kiba mu ipine bita ‘chambre à air’.

Bitewe n’ibinyabutabire bikoze ipine, bituma rishobora gufata ku butaka( buriho cyangwa butariho kaburimbo) bityo ikinyabiziga kigashobora kuyega( to move).

Kuyega kwacyo muri ubu buryo bikirinda kwangirika kandi bikagifasha kugera kure bitakigoye.

Amano y’ipine afite akamaro kuko atuma aho rikandagiye rihashimangira bityo bikagabanya ibyago by’uko imodoka yanyerera.

Abahanga mu gukora imodoka( La méchanique automobile) bavuga ko burya hari amapine aba agomba guhindurwa bitewe n’ibihe.

Mu mpeshyi hagira amapine yahagenewe mu gihe mu itumba naho hagira amapine yahagenewe.

Ibi biterwa n’uko imihanda ishyuha cyangwa igakonja bitewe n’uko ikirere kimeze mu gihe runaka.

Birumvikana ko kaburimbo idashyuha kimwe n’umuhanda w’igitaka!

Mu gihe cy’itumba, abashoferi bagirwa inama yo guha ibinyabiziga byabo amapine afite amano n’imisusire iyafasha gushinga agahamya ku butaka bityo agahangana n’ubunyereri.

No mu mpeshyi burya amapine aba agomba guhindurwa kugira ngo niba amano yarashizeho, ahindurwe hajyeho amapine mashya afite amano magari kugira ubushyuhe bwa kaburimbo butazatuma ipine iturika.

Ikindi cya ngombwa ni ukwibuka ko amapine y’imbere ari yo asaza mbere y’amapine y’imbere.

Ariko nanone ni ngombwa cyane ko buri pine rishyirwa mu mwanya waryo, ntihabeho kuyabusanya ngo iry’iburyo rishyirwe i bumoso.

Mu magambo avunaguye, imodoka ishobora kuba ifite moteri nzima n’ibindi biyigize nabyo ari uko , ariko yaba ifite amapine atameze neza, igateza akaga nyirayo.

Itamunyereje ngo imute mu manga, ishobora kumucyerereza yanze kugenda kuko amapine yapfumutse cyangwa se kubera ko imodoka igenda ihengamye.

Izi ni zimwe mu mpamvu zituma Polisi n’abandi bazi iby’ibinyabiziga bagira abashoferi inama yo gusuzumisha no gukoresha amapine y’ibinyabiziga byabo mu buryo buhoraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version