Kubazwa Ibyo Dukora No Gushora Imari Mu Baturage Nibyo Bitugejeje Heza-Kagame

Abwira abateraniye mu kiganiro yatangiye i Riyadh muri Arabie Saoudite, Perezida Kagame yavuze ko gushora imari mu mibereho myiza y’abaturage no kubazwa ibyo abantu bashinzwe biri mu byatumye u Rwanda rutera imbere.

Kagame ari muri Arabie Saoudite mu nama mpuzamahanga yiga ku miterere y’ubukungu bw’isi muri iki gihe no mu myaka 10 iri imbere.

Mu kiganiro yatanze ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo na Perezidante w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, Kristalina Georgieva, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwabwo bwo gukora bugamije iterambere ritagira uwo riheza kandi risaba ko buri wese abazwa niba ibyo yashinzwe abikora.

Yagize ati: “ u Rwanda rwavuye mu bapfuye rujya mu bazima. Ishoramari rwashyize mu baturage bacu, kubazwa ibyo ukora no gushyiraho inkingi z’imiyoborere myiza biri mu by’ibanze byatugejeje heza turi kandi tunabisangiza abandi”.

- Advertisement -
Ni inama mpuzamahanga iri kubera muri Arabie Saoudite

Ku byerekeye Afurika, Kagame yavuze ko abatuye uyu mugabane bakoze uko bashoboye biteza imbere, bagira aho bawuvana n’aho bawugeza.

Avuga ko kuba muri Afurika hari ahari ibibazo, ari ibintu bisanzwe kuko ntaho utasanga ibibazo, ariko ngo ubu hari gukorwa ibishoboka byose ngo ubukungu bw’uyu mugabane buzamuke ku kigero gishimishije.

Ubufatanye hagati y’abatuye uyu mugabane buri mu biwuteza imbere kandi ngo iryo terambere ntiryaturuka ku busa.

Yemeza ko biterwa n’umuhati w’Abanyafurika, bakorana hagati yabo.

Kagame yabwiye abakire bo ku isi bateraniye muri Arabie Saoudite ko igihe kigeze ngo babone Afurika nk’umufatanyabikorwa aho kuba umugenerwabikorwa.

Kuba Afurika yarashyizeho isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika ni kimwe mu byerekana ko iri mu nzira nziza yo gucuruzanya hagamijwe inyungu zisaranganyijwe.

Amafoto@UrugwiroVillage

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version