Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kubwizanya Ukuri Ku Mateka Y’u Rwanda Bigize Ubudaheranwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kubwizanya Ukuri Ku Mateka Y’u Rwanda Bigize Ubudaheranwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 April 2024 8:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ibyemezwa n’abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Ruhango. Baraye babivugiye mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’ubudaheranwa yahuje Inzego zitandukanye zo muri aka Karere.

Umukozi ushinzwe gukurikirana amatsinda n’ubukangurambaga muri Association Modeste et Innocent (AMI) Uwizeye Jean de Dieu avuga ko ubudaheranwa bwiza ari ukubwizanya ukuri.

Uyu muntu avuga ko nawe yamaze igihe kirekire yaracengejwemo Ingengabitekerezo ya Jenoside ko Abatutsi ari babi, arabyemera abifata nk’ukuri.

Ni ibitekerezo yakuranye kugeza ubwo anabihunganye abijyana muri Zaïre ya kera, ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Yavuze ko ayo mateka mabi yamufashe igihe kirekire amugira imbata bigera ubwo yanga no kwiga.

Yabwiye itangazamakuru ati: “Mu Rwanda dufite abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dufite abayirokotse, abatarayikoze barimo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.”

Yavuze ko buri wese afite ibikomere y’ibyamubabaje agomba gukira kugira ngo abashe gukomeza gutera imbere.

Ati: “Numvaga urwango mfite ruzanyica,  nibaza icyo ngiye kuzira ndabohoka ubu ndi Umunyarwanda muzima uzira urwango n’Ingengabitekerezo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko hari gahunda nyinshi bagenzuriraho ibijyanye n’ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda.

Ati “Uyu munsi mu Karere kacu twishimira ko nta kimenyetso na kimwe kibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda kuko nta rwikekwe rugihari”.

Yabwiye UMUSEKE ko mu bibazo bakunze kwakira 98% muri byo bidashingiye ku bibazo by’amoko.

Avuga ko iyo abayobozi badafite ibibaboshye, kubibwira abaturage biborohera kuko ubwabo ntacyo baba bishinja.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni icyaha ndengakamere, ingengabitekerezo yayo yigishijwe igihe kirekire,  kubikura mu bantu nabyo byafashe igihe kinini”.

Meya avuga ko intambwe imaze guterwa mu mibanire y’Abanyarwanda muri iyi myaka 30 ishize ishimishije, akavuga ko ibisigaye aribyo bike ugereranyije n’ibimaze gukorwa.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imanza z’abangije imitungo y’Abatutsi muri Jenoside zarangijwe zose 100%.

Icyakora  avuga ko kurangiza imanza byonyine bidahagije ko hari ibindi bigomba gukomezwa kuganirwaho kugira ngo abagifite ibikomere babashe kubikira.

Hagati aho kandi mu Karere ka Ruhango hateganyijwe gahunda yo kwimurira mu rwibutso rwa Mayunzwe imibiri  4000 bayivanye mu mva rusange.

Uru rwibutso ruherereye mu Murenge wa Mbuye.

Abagize Komite y’ubudaheranwa y’Akarere ka Ruhango
TAGGED:RuhangoUbudaheranwaUbumwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bamwe Mu Bashikuzaga Abantu Telefoni Bafashwe
Next Article Perezida Kagame Yoherereje Mugenzi We Wa Senegal Ubutumwa Bwihariye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?