Nyuma yo kwitabira umuhango wo kurahira wa Bassirou Diomaye Faye, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamugejejeho ubutumwa bwihariye yagenewe na mugenzi we uyobora u Rwanda, Paul Kagame.
Ni ubutumwa bw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Senegal, cyane cyane ko ibihugu byombi bisanganywe imikoranire iboneye kandi muri byinshi.
Uwo Faye asimbuye, Macky Sall, yari umuyobozi wakoranye n’u Rwanda muri byinshi birimo no gutangiza gahunda yo gukorera inkingo za COVID-19 n’izindi ndwara muri Afurika.
Ibihugu byombi kandi byubatswemo inganda zizakora izo nkingo, intego ikaba iy’uko Afurika yihaza mu nkingo n’imiti aho gusigara inyuma mu rwego rw’ubuvuzi.
Perezida Kagame aherutse kubwira itangazamakuru ko ashaka ko u Rwanda ruba igihugu kihagije kuri serivisi zose z’ibanze harimo n’urw’ubuzima.