Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Kudasoma Neza’ Ibyemezo By’Abaminisitiri Byatumye Umucuruzi W’I Remera Ahanwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

‘Kudasoma Neza’ Ibyemezo By’Abaminisitiri Byatumye Umucuruzi W’I Remera Ahanwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 June 2021 8:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mpera z’Icyumweru cyarangiye tariki 06, Kamena, 2021 hari umucuruzi wa serivisi za Sauna wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo waketse ko  zakomerewe yakira abakiliya, Polisi iramufata arabihanirwa.

Uyu mugore witwa Grace yari yakiriye abantu umunani ngo bajye mu cyumba bagororeramo imitsi biyuka umwotsi( saune massage), abikora atabanje gusoma neza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ngo abone ko bitakomorewe.

Ubwo yafatwaga yabwiye inzego z’ubuyobozi harimo na Polisi y’u Rwanda ko zaca inkoni izamba kuko yabikoze atabigambiriye ahubwo yaribeshye ko byaba byakomorewe mu byemezo bishya byatangajwe tariki 31, Gicurasi, 2021.

Ati: “Natekerezaga ko mu mabwiriza mashya aherutse gusohoka yo kurwanya COVID-19 bazifunguye, ndasaba imbabazi ngira inama na bagenzi banjye bakora ibinyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ko babireka.”

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ya tariki 31 Gicurasi ivuga ko Piscine (swimming pool) na spas(Sauna) zizakomeza gufunga.

Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

Abafashwe bajyanwe kuri Stade Amahoro barigishwa, bipimisha COVID-19 ku kiguzi cyabo kandi banacibwa amande nk’uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 abiteganya.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yavuze ko kugira ngo bafate bariya baturage byatewe n’amakuru yaturutse mu baturage.

Ati “Twabonye amakuru mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(6h00pm) ko hari abantu bari gukora ibikorwa bitemewe mu nyubako ya Golden Palms SPA, Polisi ihita ijyayo isangamo abantu 08 na nyiraho bari mu cyumba cya Sauna Massage barenze ku mabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

CSP Afrika yibukije abaturarwanda ko kubahiriza amabwiriza ajyanye na COVID-19 ari ngombwa bakirinda kuyasuzugura kuko byaba intandaro yo kuba byasubiza abantu mu bihe bibi banyuzemo birimo na  ‘Guma mu Rugo.’

Aho batangira iriya serivisi
Haba hateguye neza ariko kugeza ubu izi serivisi ntizirakomorerwa
TAGGED:AbaminisitiriCOVID-19featuredPolisiRemeraUmucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abashaka Kuyobora FERWAFA Bamenyekanye
Next Article Hari Impungenge Ko Netanyahu Nava Ku Butegetsi ‘Hazameneka Amaraso’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?