Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kugarura Amahoro Muri DRC Bikomeje Kuganirwaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kugarura Amahoro Muri DRC Bikomeje Kuganirwaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 May 2025 7:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibiganiro birakomeje ngo EAC igire amahoro arambye.
SHARE

Massad Boulos ushinzwe kugira inama Donald Trump ku bibazo bya Afurika yasohoye itangazo rivuga ko ibiganiro k’ukugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC bikomereje i Doha muri Qatar kandi ko bitanga ikizere.

Bihuje impande nyinshi  harimo iz’u Rwanda, iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, iza Qatar, iza Amerika( nk’abahuza) ariko hari n’u Bufaransa na Togo, iki gihugu kikaba giherutse kugirwa Umuhuza wagenwe na Afurika yunze ubumwe ngo ahuze Kigali na Kinshasa.

Bongeye guhurira muri Qatar.

Mu kuganira, impande bireba zemeranyije ko ziri bukomeze umuhati wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahakomeje kuba isibaniro hagati ya M23 n’ingabo za DRC.

Uwo muhati kandi ugomba kugirwamo uruhare n’izindi nzego zirimo na Sosiyete sivile kugira ngo ibibazo byose bireba uburenganzira bwa muntu-kuko ari yo mpamvu M23 ahanini itanga ivuga ko yatumye yegura intwaro-bibonerwe umuti urambye.

Umuhuza ari we Qatar avuga ko aho ibintu bigeze ari aho kwishimira, ko hatanga ikizere…

Mu biganiro abahanganye bagirana, basanga ari ngombwa ko ubusugire bwa buri gihugu bwubahwa kandi ingingo zaganiriweho n’Abayobozi bakuru b’ibihugu bigize EAC na SADC zigakomeza kubahirizwa.

Abo bayobozi babiganiriye mu nama yabahurije i Dar es Salaam muri Tanzania, hari tariki 08, Gashyantare, 2025 nyuma gato y’imirwano ikomeye yabereye i Goma ikagwamo abasirikare 16 ba Afurika y’Epfo bo mu mutwe SAMIDRC woherejwe muri DRC n’ubuyobozi bwa SADC.

Itangazo rya Qatar kandi rishima ibikubiye mu yandi masezerano yasinyiwe i Washington muri Amerika hari tariki 25, Mata, 2025, akaba amasezerano atanga undi musanzu mu kwizera ko ibintu ‘bizagenda neza’.

Kayikwamba na Nduhungirehe baherutsee guhuzwa na Amerika baganira kuri iyo ngingo.
Boulos nawe yarabahuje bari kumwe na Olusegun Obasanjo, umuhuza muri iki kibazo akaba umwe mu bantu bizewe cyane muri Afurika.

Indi ngingo ishimishije, nk’uko iryo tangazo rya Qatar ariko ryashyizwe kuri X na Boulos ribyemeza ni ubuhuza hagati ya M23 na Leta ya DRC nabwo bukomeje kugenda neza.

Bwo bukubiyemo ingingo y’uko ibibazo byateye intambara bikwiye gukemurirwa mu mizi, aho kubica ku ruhande cyangwa ngo abantu bashaka inzura ‘y’ubusamo’ yo gukibikemura.

Ese amahoro yanditse ku rupapuro azapfa kuboneka mu ngiro?

N’ubwo umuhati w’ububanyi n’amahanga ukomeje kandi, nk’uko bivugwa, uri gutanga ikizere, kuri ‘terrain’ ibintu biracyarimo kidobya.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, hari amakuru yatangajwe na Radio Okapi ku rubuga rwayo, yavugaga ko imirwano yari yubuye hagati ya M23 n’ingabo za DRC n’abandi bafatanyije.

Byavugwaga ko mu bice bya Minembwe  M23 yari iri  guhangana bikomeye na Wazalendo n’ingabo za DRC.

Si yo gusa iri muri urwo rugamba kuko na Twirwanejo-Gumino nayo ngo yari yambariye urugamba ihanganiye n’abanzi bayo ahitwa Kiziba muri Teritwari ya Walungu.

Ubu kandi muri kiriya gice hadutse abarwanyi bagize umutwe wiswe Android.

Ku wa Gatandatu Tariki 26, Mata,2025 nabwo intambara yarakaze ahitwa Irhambi-Katana, M23 ikavugwaho gukaza ibirindiro byayo ahitwa Kabare, Kalehe, Kibati na Walikale.

Ahandi havugwaga urugamba ruhinanye ni i Masisi ahavugwa imirwano ikomeye ihuza indi mitwe irimo n’uwitwa APCLS.

Kutizerana no kuba nta ngabo zashyizweho ngo zijye hagati impande zihanganye biri mu bishobora gukoma mu nkokora umuhati w’abahuza mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC.

TAGGED:AmahoroAmerikaDRCfeaturedIbiganiroIntambaraM23MassadQatarRwandaUmuhati
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda:Iminsi Motari Ugomba Kwishyurira Amande Yongerewe
Next Article Icyayi Gikomeje Kwinjiriza u Rwanda Amadovize Menshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?