Kugenda N’Amaguru Byibura Intambwe 10, 000 Ku Munsi Ni Ingirakamaro Cyane

Abize uko imitsi n’amaraso by’umuntu bikora bemeza ko iyo umuntu agenze  n’amaguru ahantu hagerwa intambwe hagati ya 9,000 na 10,000 aba agiriye neza umutima we, ibihaha bye n’uruhu rwe.

Hari abemeza ko bigabanya ibyago byo kurwara umutima cyangwa kuziba imitsi ku kigero kingana na 20%.

Uko bimeze kose, abahanga bavuga ko gukoresha umubiri wawe imyitozo ari byiza hatitawe ku myaka runaka yaba afite cyangwa igihe amara akora iyo myitozo.

National Geographic ivuga ko hari abashakashatsi basanze kugenda n’amaguru bigirira akamaro kanini abantu bafite n’imyaka yicumye igera kuri 60 ndetse no kuzamura…

- Advertisement -

Ubwo bushakashatsi babukoze ku bantu 72,000.

Umuganga waminuje mu kuvura indwara z’ibyorezo witwa Dr Matthew Ahmed usanzwe wigisha muri Kaminuza ya Sydney muri Australia avuga ko gukoresha umubiri w’umuntu ibintu bituma amaraso yihuta ari byiza uko byaba bikozwe kose n’igihe byaba biri bumare cyose.

Iby’uko umuntu yagenda intambwe 10,000 ngo bishobora kugira abo bigora ariko niyo umuntu yagenda intambwe nyinshi ariko ntageze kuri ziriya nabyo ntacyo byaba bitwaye.

Mugenzi we witwa Ashley Goodwin nawe asanga nta muntu wakoze imyitozo ngo bimugireho ingaruka.

Umubiri w’umuntu bawusobanuro nk’imashini iba igomba gukora kugira ngo itarwara umugese ikangirika.

Kutawukoresha biwubuza amahirwe yo gukomera no gukomeza kwiyubaka uko iminsi ihita indi igataha.

Goodwin avuga ko mu igenzura bakoze baje gusanga ubuzima bw’abantu bamara igihe bicaye n’ubw’abafata umwanya bagenda, butandukanye cyane.

Mu buryo budasubirwaho abahanga mu buzima bwa muntu bavuga ko ari byiza kumara igihe umuntu agenda n’amaguru kurusha icyo amara ahagaze.

Icyakora imibereho ya none hari benshi ibuza ayo mahirwe.

Uko bimeze kose ariko, abantu bakwiye kumva umuburo w’uko kubikora ntacyo bihombya.

Inama abaganga batanga ni uko umuntu umara amasaha menshi yicaye, yagombye kujya ashaka uko atera intambwe 4,100 ku munsi.

Ni umuhigo ashobora kugeraho binyuze mu kugendagenda ahantu runaka hakikije aho akorera, kugenda intera iri hagati y’iwe n’aho akorera, gusura abantu agenda n’amaguru n’ibindi.

Uko umuntu yongera ubwinshi bw’intambwe akora n’amaguru niko n’umutima we n’izindi nyama zibyungukiramo.

Ku byerekeye u Rwanda, nta mibare iratangwa yerekana intambwe umuntu agenda ku munsi.

Icyakora Prof Joseph Mucumbitsi uyobora Ihuriro Nyarwanda rigamije kurwanya indwara zitandura, Rwanda NCD Alliance, aherutse kubwira itangazamakuru ko ikibazo cy’umubyibuho ikabije kiri kwiyongera mu Banyarwanda bize kandi batuye mu mijyi.

Ku rundi ruhande, Abanyarwanda batize kandi batuye mu cyaro bo bafite ikibazo cyo kubura ibyo barya bakanamba.

Kunamba ni ukunanuka kandi ukuze, bikagaragaza ko imyaka yawe idahuje n’ibiro byawe kubera ubuke bwabyo.

Ibi byose ni ibibazo birebana n’imirire n’indi mibereho ya muntu.

Uko bimeze kose, imyitozo ngororamubiri ni ingenzi mu buzima bwa muntu.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda cyane cyane abakorera mu Biro kandi bamara igihe kinini bicaye, Guverinoma yatangije gahunda iba buri byumweru bibiri ya siporo rusange yiswe Car Free Day.

Imihanda yarobanuwe neza irategurwa kugira ngo abantu bayikoreremo siporo bituma imibiri yabo ikora neza kandi babonereho no gusabana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version