Kugerageza Kwivura COVID-19 Bishobora Gusiga Ubundi Burwayi Mu Rwanda

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko hari abantu barimo gukoresha uruvangitirane rw’ibyatsi bavuga ko barimo kwirinda cyangwa kwivura COVID-19, ibintu ngo bishobora gutera umubiri ibindi bibazo.

Bijyanye no kuba nta muti uzwi uvura COVID kuko hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso byayo, hari benshi bifashisha imiti y’ibyatsi izwiho kuvura inkorora n’ibicurane, bakayinywa ari myinshi.

Mu ngero zitangwa harimo nk’abanywa tangawizi n’indimu byinshi, umwenya, inturusu, umuravumba n’ibindi, bagakora uruvange bibwira ko bibongerera ubudahangarwa kandi bishobora nko kwangiza igifu.

Dr. Nsanzimana yavuze ko mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, umuntu akenera indyo iboneye kandi bikaba guhozaho, aho gushaka kubikorera mu minsi mike.

Ati “Imirire y’umuntu urwariye mu rugo ufite COVID, ntashake gukora ibintu byinshi cyane bidasanzwe atakoze mbere, bisa no kubyibushya ihene ku munsi w’isoko.” Yari mu kiganiro kuri TV 10.

Yavuze nk’abarwaye COVID bagomba kwirinda kurya ibintu bikomeye, bakarya imboga n’imbuto mu rugero.

Ibyo bikajyana no kunywa ibintu byinshi kuko iyo ufite umuriro unakorora buri kanya umubiri uba ukeneye amazi menshi, kandi na yo ukayanywa mu rugero, ugafata nka litiro enye ku munsi kandi mu bihe bitandukanye.

Ati “Hari ikibazo gikomeye cy’abantu bari kurya ibyatsi byinshi, bari kurya imbuto ku buryo bukabije cyane, bari kwiyuka bavanga icyo umubwiye cyose akakivanga nacyo, ahubwo noneho ibihaha akabibuza guhumeka.”

Yavuze ko kwiyuka abantu bagomba kubyitondera kuko biyuka babanje gucanira ibyatsi bikazaho umwotsi, cyangwa bagakoresha imbabura kandi itwika oxygene umubiri wabo ukeneye.

Ati “Hari bimwe rero bishobora gufasha igihe ubikoresheje neza nk’inturusu murabizi ko ishobora gufasha mu gufungura ibihaha ku gipimo gito, ikaba yanatuma wumva umerewe neza kubera ko uyihumetse gato.”

“Ariko gufata ikiringiti, mu byatsi bitanu, bitandatu wavangiye mu ibase, watwitse, ukwitwikira ukibuza guhumeka, n’imbabura akayitwikiriramo, noneho ubwo haba hajemo kwiyahura.”

Yavuze ko ikintu cyose umuntu yakumva akagikora gishobora gutuma abafite indwara nyinshi bahuhuka.

Yakomeje ati “Abantu bafite izindi ndwara bo twababwira by’umwihariko kwitonda cyane, mbere yo gufata ibyo byatsi bakabivanga, indimu zikabije, hari n’ibindi bavuga ntumenye n’ahantu babikura nk’ibibuto bya avoka, umubirizi, tangawizi…”

Ku muntu ukeneye kurya indimu ngo akwiye gukoresha nkeya kimwe na tangawizi niba ayinywa mu cyayi, aho gukoresha byinshi yibwira ko bimufasha kwirinda kandi bishobora kumwangiza.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze kumenyekana ko banduye COVID-19 ni ibihumbi 65, barimo abasaga ibihumbi 18 bakirwaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version