James Kimonyo uhagarariye u Rwanda mu Bushinwa aributsa Abanyarwanda baba mu mahanga ko Ikinyarwanda ari cyo kintu cyonyine kibatandukanya n’abandi babana iyo mu mahanga.
Avuga ko Ikinyarwanda gishingiye ku muco w’Abanyarwanda kandi ko nta muco uhari nta n’umuryango w’abantu wabaho.
Yabivuze mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda baba mu mahanga ubwo bifatanyaga bose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi gakondo.
Ambasaderi Kimonyo yagize ati: “ Ndagira ngo gusa twe nk’Abanyarwanda baba mu mahanga tuzirikane ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda mu ruhando rw’indimi nyinshi duhura nazo mu byo dukora buri munsi.”
Yabwiye abari bamuteze amatwi ko kumenya Ikinyarwanda waravukiye mu mahanga bitoroshye, ariko ngo ni ngombwa kukiga kuko ari cyo kiranga Abanyarwanda kikabatandukanya n’abandi.
Avuga ko kuba bigoye byumvikana ariko, ku rundi ruhande, birashoboka.
Igasabwa ni ubutwari bukwiye kugirwa n’ababyeyi kandi buri wese akabanza kumva impamvu yabyo kuko zirahari.
Kimonyo avuga ko Ikinyarwanda kiri mu by’ibanze umuryango nyarwanda ugomba kurinda kubera impamvu avuga ko ari nyinshi.
Iy’ingenzi ni uko Ikinyarwanda gihuza Abanyarwanda bose kandi kikabatandukanya n’abandi mu mico.
Niho ababyeyi bacisha za kirazira ziranga Abanyarwanda.
Avuga ko ikintu gituma abana batamenya Ikinyarwanda ari uko ababyeyi batabiha agaciro kandi ngo uburere umwana ahabwa akiri muto nibwo bumugira uwo ari we agakura yisanisha n’abandi babuhuriyeho.
Yagiriye ababyeyi inama yo kujya bacira n’abana imigani ya Kinyarwanda kuko irimo ubwenge bwinshi na za kirazira ziranga umuco n’imigirire y’Abanyarwanda.
Yatanze urugero rw’umugani ugira uti: “ Wanga kumenera igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa”
Ni umugani w’umugenurano ugamije kubwira abantu ko kwitangira igihugu atari ukwihayura ahubwo ari uguharanira ko igihugu kitaba ingaruzwamuheto.
Yunzemo ko n’ubundi nta muntu uzaramba nk’umusozi.
James Kimonyo kandi yabwiye Abanyarwanda ko hari undi mugani mwiza w’Ikinyarwanda usaba abantu kutikubira twose cyangwa iby’abandi.
Bikubiye mu mugani ugira uti: ‘Inda ijya guhenda indi igira ngo niyo nkuru’.
Ubusanzwe Umunyarwanda ukunda igihugu ntiyikubira ahubwo asangira n’abandi kandi abantu bakabana neza.
Indi ndangagaciro yababwiye ni iy’ubumwe.
Nayo yavuze ko ikubiye mu mugani ugira uti: ‘ Iyo umusozi urwaye undi uraniha’.
Uwo mugani uvuga ko ibyago by’umuturanyi ari ibyawe.
Yanabasabye kutibagirwa iwabo[mu Rwanda] kuko ngo ‘amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho.’
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa yasabye Abanyarwanda baba imahanga kutazibagirwa iwabo, ahubwo bagahora bita ku cyahateza imbere.
Umwe mu Banyarwandakazi bakorera mu Bubiligi i Liège avuga ko kwigishiriza abana Ikinyarwanda mu mahanga bitoroshye.
Ati: “ Kwigishiriza Ikinyarwanda mu mahanga biragoye kuko tubigisha Ikinyarwanda ariko bakabona umuco w’ahandi bityo bikabagora”.
Avuga ko kuba barashayayaga, bagahamiriza ari byiza ariko ngo igihe byakorwaga cyari gito kuko byakorwaga isaha imwe gusa.
Intebe y’Inteko y’umuco n’ururimi Amb. Robert Masozera asaba Abanyarwanda bazi Ikinyarwanda kukigisha bagenzi babo.
Avuga ko no mu babyeyi baba mu mahanga harimo ibyiciro byinshi birimo abatoza abana Ikinyarwanda, hakaba abatakibatoza namba.
Masozera ati: “ Ni inshingano z’ababyeyi babo ko babigisha Ikinyarwanda kugira ngo habeho ubwumvane, bigakorwa bihereye mu muryango”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane mu Karere Gen( Rtd) James Kabarebe wari umushyitsi mukuru, yabwiye abari bamuteze amatwi ko Ikinyarwanda gihuza abakivuga aho baba bari hose.
Asaba abantu kurusigasira kandi ntihagire impamvu n’imwe itangwa yatuma abantu batarutoza abana babo.
Kabarebe yabwiye abari bamuteze amatwi ko mu mwaka wa 1982 muri Uganda birukanye Abanyarwanda babaga mu mijyi cyangwa mu cyaro babasubiza mu nkambi.
Ati: “…Icyo gihe baratwirukanye”.
Yemeza ko imwe mu mpamvu zatumaga Abanyarwanda bamenyekana ari uko bari bake ariko ururimi rwabo rukabahuza, bigatuma bumvikana bakagira ijambo mu bandi.
Ngo mu rwuri aho babaga baragiye inyana, baganiraga Ikinyarwanda ndetse n’abana b’abanyamahanga baragiranye bakumva kandi bakavuga Ikinyarwanda.
Avuga ko Abanyarwanda bavugaga indimi z’amahanga bari ku ishuri ariko iyo batahaga ngo bahitaga batangira kuvuga Ikinyarwanda.
Ni ibyo bari baratojwe n’ababyeyi babo.