Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kugira Ngo Abakoze Jenoside Basabe Imbabazi Abo Bahemukiye Ni Urugendo Rurerure
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kugira Ngo Abakoze Jenoside Basabe Imbabazi Abo Bahemukiye Ni Urugendo Rurerure

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 March 2024 10:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’igorora Superintendent of Prisons (SP) Daniel Kabanguka Rafiki avuga ko ibiganiro bihabwa abafungiwe guhamwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari byo bituma bamwe biyemeza gusaba imbabazi abo bahemukiye.

Yabwiye Taarifa ko ubwo bwoko bw’ibiganiro buhabwa abafunzwe aho bari hose, baba abagore cyangwa abagabo, bigakorwa ku bufatanye n’izindi nzego.

Iyo ibiganiro bahawe byamaze kubacengera bakumva akamaro ko gusaba imbabazi, nibwo abagororwa basaba ko bazahuzwa n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi ku mugaragaro.

SP Kabanguka Rafiki ati: “ …Iyo bamaze guhabwa inyigisho ubwabo usanga batangira kubohoka bagahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga ku biganiro baba bahawe;  bikavamo ko bamwe ku bushake bwabo batangira gusaba ko bazahuzwa n’imiryango biciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994”.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’igorora Superintendent of Prisons (SP) Daniel Kabanguka Rafiki

Kubahuza n’abo bahemukiye bigirwamo uruhare n’abantu batandukanye harimo n’ibigo bitari ibya Leta.

Ku rundi ruhande, imiryango y’abiciwe nayo iregerwa ikumvishwa akamaro ko kubabarira ku bushake, nyuma y’igihe runaka, bakazemera ko bahuzwa n’ababahekuye bakaganira.

Mbere y’uko bahura imbonankubone, abagororwa bandikira amabaruwa abo bahemukiye bakabasaba imbabazi mu nyandiko.

Nyuma nibwo za nzego zitegura gahunda iboneye y’uburyo bazahura bamwe bagasaba abandi imbabazi ku mugaragaro, barebana imbonankubone.

Kabanguka yabwiye Taarifa ko ubu buryo butuma abagororwa bumva babohotse mu mitima, kandi igihe barangije igihano bakazataha bisanga iwabo nta pfunwe cyangwa ingingimira bafite ku mutima.

Abagore bo muri Gereza ya Nyamagabe nibo baherutse gusaba imbabazi abagore bagenzi babo bapfakaje abandi babasiga ari incike kubera Jenoside babakoreye.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yakoranywe ubugome ku buryo n’abagore bishe bagenzi babo.

TAGGED:AbagorefeaturedGerezaImbabaziJenosideKabangukaNyamagabe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abandi Basirikare Ba Afurika Y’Epfo Bapfiriye Muri DRC
Next Article Ikinyarwanda Kidutandukanya N’Abandi- Amb Kimonyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?