Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kugira Ngo Roho Nzima Iture Mu Mubiri Muzima Ni Ngombwa Kongera Umusaruro-PM Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kugira Ngo Roho Nzima Iture Mu Mubiri Muzima Ni Ngombwa Kongera Umusaruro-PM Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2023 9:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko umusaruro uhagije mu buhinzi n’ubworozi ufasha abantu kugubwa neza mu mubiri, bityo Abakirisitu n’abandi Banyarwanda muri rusange bakagira roho nzima kandi ituye mu mubiri muzima.

Aherutse kubigarukaho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo guhererekanya ubushumba bwa Diyoseze ya Kabgayi wakozwe hagati ya Mgr Smargde Mbonyintege wasimbuwe na Mgr Balthazar Ntivuguruzwa.

Minisitiri w’Intebe wari umushyitsi mukuru( yari ahagarariye Perezida Paul Kagame) yavuze ko kugira ngo Abanyarwanda bose barusheho kwihaza mu biribwa, ari ngombwa kwibutsa abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati: “ Mureke tubyaze umusaruro ubutaka bwacu, ibishanga dufite, twitabire gukoresha ifumbire mvaruganda n’ifumbire y’imborerera ndetse turwanye n’isuri mu mirima yacu dukoresheje imirwanyasuri. Ibyo bizatuma wa mubiri wacu ubona ibiwutunga, ube muzima”.

Yakomoje ku biza biherutse kwibasira u Rwanda ndetse n’Akarere ka Muhanga kadasigaye.

Ngo muri aka karere ibiza biherutse gusenya burundu inzu 43, byangiza imyaka ihinze kuri hegitari 53, ndetse byangiza imihanda irindwi n’ibiraro bitandatu mu mirenge inyuranye.

Kubera ko ibiza bishobora kwirindwa, Dr. Ngirente Edouard yasabye abaturage ba Muhanga gukora uko bashoboye bakirinda gutura ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abagituye ahantu nk’aho, yabasabye kuhava bagashyira mu bikorwa ibyo inzego za Leta zibabwira.

Ngirente kandi yasezeranyije Diyoseze ya Kabgayi ko ikibazo bamugejejeho cy’uko ishuri ry’Abaforomokazi hari ibyo ribura, azabigeza kuri Perezida Kagame kandi ko icyo kibazo kizabonerwa umuti.

Icyakora ngo ni ikibazo abagize Guverinoma bari basanzwe bazi kandi bari bamaze igihe bigaho ngo kibonerwe umuti kuko ngo abana ririya shuri rirera ni ab’u Rwanda.

Yunzemo ko igitekerezo cyo kurivugurura ari ingirakamaro kandi inkunga yose ikenewe izatangwa.

Minisitiri w’Intebe yifurije imirimo myiza Mgr Balthazar Ntivuguruzwa, umushumba mushya wa Diyosezi ya Kabgayi.

Yashimye umurimo muhire Musenyeri Smaragde Mbonyintege yakoreye iriya Diyoseze kandi  amwifuriza kuzagira ikiruhuko cyiza cy’izabukuru.

Mbonyintege yabwiye Abakirisitu ba Diyoseze ya Kabgayi ko azakomeza kubaba hafi.

Yari amaze imyaka 17 ayobora Diyoseze ya  Kabgayi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari kumwe na Cardinal Antoine Kambanda na Mgr Barthazar Ntivuguruzwa
Mgr Barthazar Ntivuguruzwa.
TAGGED:DiyosezefeaturedKabgayiMbonyintegeNgirenteNtivuguruzwaUbuhinziUbworozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Putin Zirashinjwa Gukona Iza Ukraine
Next Article Ruhango: Umugore Yicishije Umuhoro Mugenzi We Bapfa Umugabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?