Kugira Ubwenegihugu Bubiri: Ikibazo Kuri ‘Ejo Hazaza Ha Congo-Kinshasa’

Mu itegeko nshinga rya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo hari ingingo [ ni iya 10] ibuza abatuye kiriya gihugu kugira ubwenegihugu ‘bubiri.’

Kugira ubwenegihugu bubiri bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ni ingingo imaze imyaka irenga 10 igibwaho impaka.

Bamwe bavuga ko kubuza abaturage kugira ubwenegihugu bubiri ari ukubabuza kwaguka ngo bamenye n’ibibera ahandi, babe abenegihugu b’ahandi.

Ya ngingo y’Itegeko nshinga rya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo twavuze haruguru, igira iti: “Ubwenegihugu bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ni bumwe, rukumbi ( La Nationalité Congolaise est une et exclusive .)

- Kwmamaza -

Hari benshi bemeranya n’iyi nteruro ariko hari n’abandi bayinenga.

Abifuza ko byaba byiza abatuye kiriya gihugu babonye uburenganzira bwo kugira ubwenegihugu bubiri bavuga ko kubibabuza ari ukubapyinagaza no kubuza igihugu kugira abahanga bafite ubumenyi bakuye mu bindi bihugu byabahaye ubwenegihugu.

Imibare igenekerezwa muri iki gihe ivuga ko hari abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bari hagati ya miliyoni eshanu(5) na miliyoni zirindwi(7) baba mu mahanga.

Abenshi muri bo babonye ubwenegihugu bw’aho baba.

Abumva ko hakiri kare ko abaturage ba kiriya gihugu bahabwa ubwenegihugu bw’ikindi, bavuga ko DRC itaraba igihugu gishinze imizi muri politiki k’uburyo abayituye bahabwa uburenganzira bwo kugira ubwenegihugu bubiri.

Impungenge zabo bazishingira ku ngingo y’uko kwemerera abaturage kugira buriya bwenegihugu byatuma baba ‘ibirumirahabiri’, uyu munsi bakitwa Abakongomani, ejo bakitwa abo mu kindi gihugu.

Batanga urugero ku batuye kiriya gihugu, bavuga ko ari Abanyekongo mu gihe abandi baturanyi bo babita Abanyarwanda.

Muri aba ariko hari bamwe mu mateka ya DRC atari aya kera biyise Abanyarwanda kandi batuye ku butaka bwa DRC.

Impamvu ikibazo cy’ubwenegihugu bubiri gifite uburemere bukomeye mu rwego rwa Politiki ni uko hari n’Abanyarwanda bahahungiye, ubu hakaba hashize imyaka 27, bamwe bakaba barahabyariye abana bityo hakibazwa niba abo bana bazakura ari Abanyarwanda cyangwa ari Abanyekongo bafite inkomoko muzi mu Rwanda.

Ubwenegihugu bw’abasirikare bakuru ba DRC burakemangwa

N’ubwo Itegeko nshinga rya kiriya gihugu risobanura mu buryo bwumvikana ko nta bundi bwenegihugu abagituye bagomba kugira, hari bamwe mu basirikare bakuru bavugwaho ‘kuba abanyamahanga.’

Iki ni ikintu gikomeye ku mutekano w’igihugu.

Jeune Afrique ivuga ko ‘niba Leta ishaka ko ikibazo cy’ubwenegihugu gisobanuka kandi ntikigire uwo kirengagiza, igomba no kureba iby’uko hari abasirikare bakuru bafite ubwenegihugu burenze bumwe’.

Hifuzwa ko hashyirwaho Komite ishinzwe gusesengura intambwe ku yindi yaranze amateka y’abasirikare bakuru ba kiriya gihugu kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri ubwenegihugu bwabo.

Ngo hagomba kumenyekana niba bafite inkomoko-muzi muri DRC cyangwa hari ahandi bakomoka, bakaba barabonye ubwenegihugu babusabye.

Indi ngingo ivugwa muri iyi dosiye ni ukumenya uko abo basirikare bageze mu ngabo, bakazamuka mu mapeti kugeza ubwo bamwe baba ba Général.

Mu mwaka wa 2007, hari Umudepite wigeze gusaba ko hashyirwaho Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura abantu bafite ubwenegihugu bubiri mu nzego za Leta.

Ikifuzo cye cyaheze mu kabati.

Ibi kandi birumvikana kuko abenshi mu Badepite ba DRC bafite passport y’ibindi bihugu.

Bisa nk’aho abatora amategeko ari bo birengagiza iyubahirizwa ryayo.

Kuba cyangwa kutaba Umubiligi…

Muri 2013 higeze kuba ibiganiro mu nzego za Leta na Sosiyete Sivili, umwe mu myanzuro yafashwe ukaba wari uko ‘ubwenegihugu-muzi ari ihame ridakuka, ritagombye gushidikanywaho.’

Mu Gifaransa babyita ‘Irrévocabilité de la Nationalité Congolaise’.

Kugira ngo ibi bishoboke ariko, byasabaga ko hari ingingo mu Itegeko nshinga rya kiriya gihugu zigomba guhindurwa.

Kubera ubukana bw’iki kibazo cy’ubwenegihugu bubiri ku muturage wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Perezida Félix Tshisekedi akomeje kwirinda kugira icyo akivuga ho mu ruhame.

Share This Article
4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version