Abanyarwanda Baba I Paris Biteguye Kwakira Perezida Kagame

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, watangaje ko witeguye kwakira Perezida Paul Kagame uri mu Bufaransa mu nama ivuga ku iterambere rya Sudani n’iry’Afurika muri rusange.

Itangazo bacishije kuri Twitter rivuga ko bazamwakirira ahitwaPlace de la Bataille-de-Stalingrad kuri uyu wa Kabiri tariki 18, Gicurasi, 2021.

Ubutumwa bwabo bugira buti: “ Muze muri benshi twereke Umukuru w’igihugu cyacu ko dushima uko yateje imbere Abanyarwanda, ubu bakaba bafite ishema mu ruhando rw’amahanga.”

Perezida Paul Kagame yaraye ageze i Paris mu Bufaransa, aho azitabira inama mpuzamahanga kuri Sudan n’indi izibanda ku gushyigikira ubukungu bwa Afurika muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

- Advertisement -

Inama yo kuri uyu wa Mbere izitabirwa n’abakuru b’ibihugu byinshi hagamijwe gushaka uburyo bwo gushyigikira guverinoma ya Sudan iyobowe na Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok guhera mu 2019, ubwo Perezida Omar al-Bashir yari amaze guhirikwa.

Hamdok yabwiye AFP ko iyi nama ishobora kubafasha kuba bahagarikiwe ideni rya miliyari $60 muri uyu mwaka, ndetse abashoramari bakabasha kubona amahirwe bashoramo imari muri Sudan.

Iyo nama izakurikirwa n’indi izaba ku wa Kabiri yiga ku bukungu bw’ibihugu bya Afurika, harebwa uko bwabasha kurenga ingaruka za COVID-19.

Ni inama izaba ireba uburyo bwo kuziba icyuho kigera kuri miliyari $290 kizaba kimaze guterwa n’ingaruka za COVID-19 mu bikorwa bigamije iterambere muri Afurika, kugeza mu 2023.

Nyuma yayo nibwo biteganyijwe ko Perezida Kagame azahura n’Abanyarwanda baba i Paris.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version