Kugona Biterwa N’Iki Kandi Bigira Izihe Ngaruka?

Iyo umuntu asinziriye akora byinshi. Bamwe baravuga mu gihe abandi bahaguruka bakendagenda. Uko bimeze kose, abantu bose bahuriye ku kintu kimwe bose bakora iyo basinziriye ari cyo ‘guhumeka.’

Umuntu aramutse amaze iminota myinshi adahumeka mu ijoro rimwe ashobora kuhasiga ubuzima.

Abahanga bavuga ko muri rusange abagabo bari hagati ya 15% na 30% n’abagore bari hagati  10% na 15% bamara iminota runaka bahumeka insigane, ari nabyo bivamo ‘kugona.’

Ni ibintu bakora kenshi mu ijoro rimwe, kandi batabishaka.

- Advertisement -

Kugona biba iyo imyanya isanzwe icamo umwuka mu gihe cyo guhumeka idafunguye neza, bikagora umwuka gutambuka uko bikwiye, bikaba ngombwa ko umuntu asunika umwuka n’imbaraga.

Abahanga baragenzuye basanga abantu bakunze kugona ari abageze mu myaka yo hejuru, abafite umubyibuko munini ariko nanone abagabo bakaba ari bo bagona kurusha abagore.

Mu buryo budasanzwe, hari ubwo n’abana batarageza imyaka 18 y’amavuko nabo bagona!

Izindi mpamvu zishobora kuba intandaro yo kugona ni uburwayi bwa diyabete, uburwayi butera abantu kwibagirwa( dementia) n’izindi n’izindi.

Umuhanga witwa Surkin avuga ko kugona ubwabyo bitera ikibazo cy’uko umubiri w’ubikora utakaza ubushobozi usanganywe bwo kunagura neza ibyo wakiriye nk’ibiribwa cyangwa ibinyobwa(metabolism) bigatuma umuntu agira umubyibuho ukabije.

Ibibi byo kugona birazwi mu ruhando rw’abahanga ariko igihangayikishije abahanga kurushaho ni uko ‘abandi bantu batazi ko kugona ari ikibazo.’

Muri rusange umuntu mukuru ahumeka( kwinjiza oxygen mu bihaha no kuhasohora carbon) inshuro 20,000 ku munsi.

Waba winjiza oxygen cyangwa usohora carbon, buri gikorwa gifite aho gicisha uwo mwuka habigenewe.

Iyo hari akantu kitambitse mu mwanya uwo mwuka ucamo, bidatinze, umubiri uhita uhasukura binyuze mu kwitsamura cyangwa mu bundi buryo bwikora.

Hari ubwo rero wa mwanya umwuka ucamo ufungwa n’uko umuntu( ufite ibilo) yaryamiye urwo ruhande, cyangwa se uwo muyoboro ubwawo ukifunga kubera ko nyirawo ashaje, icyo gihe guhumeka ntibyorohe nibwo umuntu atangira kugona.

Ikibazo kiba cyavutse!

Kubera ko ubwonko buba butakira neza umwuka bukeneye, burabangamirwa bugatangira kubwira umuntu ngo akanguke kuko aba ari hafi kubura umwuka akaba yapfa.

Ni ibyemezwa n’umuhanga witwa Robson Capasso uvura muri Kaminuza ya Stanford.

Kubera ko umuntu ufite icyo kibazo aba ari hagati y’usinziriye n’ureba, iyo bukeye ntiyibuka ibyo yarayemo ahubwo uwo bararanye niwe uhagorerwa, akamubaza impamvu amubuza kugoheka.

Hagati aho kandi niko n’umutima w’umuntu ugona uba ukora cyane ngo ubwonko bwe butabura amaraso n’ubwo bwose kuyasunika adafite umwuka uhagije biba ari ingorabahizi.

Abantu bagona kenshi mu ijoro iyo bukeye babyukana umunaniro kandi akenshi imbaraga z’ubwonko bwabo zishira vuba, bagacika intege mu kazi hakiri kare.

Abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda baje kumenya ko umunaniro uri mu biteza impanuka.

Umushoferi unaniwe arasinzira, ikinyabiziga kiyobora aho gishaka.

Umuntu utasinziriye neza arangwa n’umushiha kandi iyo akoresha imashini ziremereye cyangwa zishobora guhura n’umubiri w’umuntu mu buryo bworoshye, aba afite ibyago byo gukomeretsa cyangwa kwica umuntu atabishakaga ariko nawe atiretse.

Ikindi kibi ni uko abantu bamaze igihe kinini bagona, iyo bakuze bakunze kurwara indwara yo kwibagirwa bita Alzheimer cyangwa iyo gususumira cyane bita Parkinson.

Ese kugona birakira?

Hari uburyo abaganga bakoresha ngo bafashe abantu bafite iki kibazo ku rwego rukomeye.

Ni ubunyuze mu cyuma bita CPAP ( Continuous Positive Airway Pressure).

Akamaro kacyo ni ugufasha imiyoboro y’umwuka gufunguka, umuntu agahumeka bitamusabye gusunika cyane.

Hari umuhanga uvuga ko umuntu wavumbuye iki cyuma akwiye guhabwa igihembo cya Nobel mu buvuzi kubera ko yatabaye benshi.

Undi muti abahanga batanga ni ukugabanya ibilo.

Abantu bananutse ntibagona cyane nk’ababyibushye cyane.

Abahanga kandi bavuga ko uburyo umuntu asinziriye afunze umunwa cyangwa yegeranyijemo amenyo nabyo bigira uruhare mu kugona cyangwa kutagona.

Ngibyo ibyo abahanga bavuga ku ukugona.

Niwumva mugenzi wawe agona uzamubwire ko ari ikibazo kandi ko kwa muganga bashobora kumugira inama y’uko yabyitwaramo iminsi ikicuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version