Prince Kid Akatiwe Gufungwa Imyaka Itanu

Urukiko Rukuru rutegetse ko Ishimwe Dieudonne afungwa imyaka 5 ndetse akishyura ihazabu ya Miliyoni Frw 5  nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Uyu mugabo yari amaze ukwezi n’iminsi mike akoze ubukwe na Miss Iradukunda Elsa.

Ubwo yitabaga urukiko

Saa tanu za mu gitondo nibwo uru rubanza rwagombaga gusomwa, ariko ruza kwimurirwa saa Saba ku mpamvu umucamanza yavuze ko zaje zitunguranye.

Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Prince Kid n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko ariko Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yatangiye yibutsa abari mu cyumba cy’iburanisha ibyaha Ishimwe Dieudonné yaregwaga, ko ari ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Perezida w’Inteko iburanisha yavuze muri make uko urubanza rwagenze kuva ku munsi wa mbere kugeza ubwo uregwa aheruka kuburana.

Mu myanzuro y’urukiko hajemo ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro, ko izo bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.

Mu byaha yaregwaga, Urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo guhoza undiku nkeke, ariko rumuhamya ibyaha byo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina rutegeka ko afungwa imyaka itanu(5) agatanga n’ihazabu ingana na miliyoni Frw 2.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version