Kuki Abantu ‘Badashaka Ukuri’ Ku Butwari Bwa Rusesabagina ? – Kagame

Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu hari abantu badashaka ukuri ku butwari bwa Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha by’iterabwoba, k’uburyo bamufata nk’intwari bagakomeza gusaba ko arekurwa aho kwita ku itangwa ry’ubutabera.

Rusesabagina w’imyaka 66 aregwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bikorwa by’umutwe wa MRCD/FLN, wagabye ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe ukica abaturage b’inzirakarengane, ndetse ugatwika imitungo yabo.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na nyiri ikinyamakuru The Independent, Evgeny Lebedev, yavuze ko ukuri ku bikorwa bya Rusesabagina guhari.

Ni mu gihe hari benshi bafata Rusesabagina nk’intwari bashingiye ku bigaragazwa na filime Hotel Rwanda yasohotse mu 2004, yakozwe n’umunyamerika Terry George. Igaragaza Rusesabagina nk’intwari yarokoye abantu bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines.

- Advertisement -

Perezida Kagame yakomeje ati “Kuki abantu badashaka kumenya ukuri ku buryo Paul Rusesabagina yabaye intwari? Abantu babaye muri iriya hotel muri icyo gihe, kuki mutumva inkuru zabo?”

Abarokokeye muri Hotel des Mille Collines bavuga ko Rusesabagina atari intwari kuko yabishyuzaga amafaranga yo kuhaba aho kubacumbikira kubera ubugiraneza, ndetse ibigaragara muri filime harimo amakabyankuru aho kuba inkuru mpamo nk’uko abanyamahanga benshi babifashe.

Perezida Kagame yanakomoje ku nkuru yanditswe na George, avuga ko yamushimiye ubwo yasohoraga iyo filime mu 2004, akaza guhindukirana Rusesabagina ubwo yatangiraga kunenga ubutegetsi bwe.

Yagize ati “Ibyo ni umwanda. Nta kibazo mfite mu kuba umuntu yakora filime ku kintu runaka. Ariko iyo umuntu ashatse amaronko kuri iyo filime, akayihindurira igisobanuro mu nyungu ze bwite, zaba iz’ubukungu cyangwa politiki, ibyo ntabwo ari byo… Ni igitutsi ku bapfuye kandi ibyo ntabwo bikwiye.”

Perezida Kagame yavuze ko ibimenyetso bihari bigaragaza neza ko Rusesabagina yashinze umutwe witwaje intwaro wishe abantu icyenda mu bitero wagabye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Yakomoje ku buryo ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bikomeje kwibasira u Rwanda ku ifungwa rya Rusesabagina, avuga ko nabyo bikora “ibintu biteye ubwoba”.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushishikajwe no kubana neza n’amahanga nta kurobanura, haba u Bushinwa, ibihugu bikoresha Icyongereza, Igifaransa cyangwa u Burusiya.

Ati “Dufata ubusugire bwacu nk’ikintu gikomeye. Abaturage bafite indirimbo ntajya nibagirwa. Iravuga ngo ‘nta kintu kidutera ubwoba kubera ko ibyo twanyuzemo’… nta kintu kidasanzwe kiri imbere yacu.”

Rusesabagina aheruka imbere y’urukiko mu cyumweru gishize ubwo yamenyeshwaga ko agomba kuburanira mu Rwanda, mu gihe we yasabaga kuburanira mu Bubiligi kuko avuga ko yiyambuye ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yahise ajuririra icyo cyemezo, Urukiko Rw’Ubujurire rukazabanza kubifataho umwanzuro mbere y’uko urubanza rukomeza mu mizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version