Kuki Mu Rwanda Ibigo Bitsindira Ibihembo Mu Itangazamakuru ‘Bihora’ Ari Bimwe?

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Mbere tariki 03, Gicurasi, 2021, ibigo bishinzwe gukurikirana imikorere y’ibinyamakuru mu Rwanda byaraye bitangaje abanyamakuru bahize abandi mu nkuru nziza mu mwaka wa 2020 mu ngeri zitandukanye.

Mu bihembo 21 byatanzwe mu byiciro 21, muri byo ibihembo birindwi byahawe abanyamakuru b’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, ikindi cya munani gihabwa umuryango wa nyakwigendera Victoria Nganyira mu rwego rwo guha agaciro ikiganiro yakoze kugeza atabarutse kitwa Wari Uzi Ko.

Nganyira yakoreye ikigo cyari gishinzwe amatangazo ya Leta kitwaga Office Rwandais de l’Information, ORINFOR.

Abanyamakuru ba RBA  baraye bahemwe ni aba bakurikikira:

- Advertisement -

1.Théogene Twibanire wahembwe nk’uwakoze ikiganiro kirambye ku kibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda.

2. Habarugira Patrick wakoze ikiganiro kirambuye ku mateka yaranze Siporo mu Rwanda,

Patrick Habarugira

3.Divin Uwayo wakoze inkuru ku cyorezo COVID-19 cyane cyane ku barwayi bayo bari mu bitaro bya Kanyinya  Mu Karere ka Nyarugenge,

4. ALINATWE Josué wakoze inkuru ku kibazo cy’amazi ahenze, aho yavugaga ko ijerekani igura Frw 200,

Divin Uwayo

5. UMURERWA Evelyne wakoze inkuru ku bakobwa bitinyutse, akagirana ikiganiro n’umukobwa w’umumotari witwa Karegeya Marie Louise,

6. KWIZERA JOHN PATRICK wakoze ku buzima bw’uwo yise ko yahoze ari Sawuli akaza guhinduka Pawulo biturutse ku burere yakuye Iwawa,

Evyline Umurerwa

7. UWAYO Divin (wahembwe kabiri) wakoze inkuru yafashwe nk’inkuru nziza y’umwaka ubwo yasuraga ikigo kirwariyemo abanduye icyorezo cya COVID- 19 i Kanyinya,

8. Ni igihembo cyahawe umuryango wa nyakwigendera Victoria Nganyira kubera gutangiza no gukora ikiganiro gifatwa nk’ik’ibihe byose kiswe Wari Uzi Ko!

Nyuma ya RBA , ikindi kigo gifite abanyamakuru bakoze inkuru zigahembwa ari nyinshi ni  Kigali Today.

Abanyamakuru bayo bahembewe inkuru bakoze ni:

1.Sérvilien Mutuyimana yakoze inkuru ku mugore wiyeguriye ubuhinzi akaba agemura toni 75 mu Buhinde,

2. MUZOGEYE Plaisir wahembwe nka gafotozi mwiza kubera ifoto yafashe yerekana abantu  bahanye intera mu rwego rwo kwirinda COVID-19,

3. Anne Marie NIWEMWIZA wakoze ikiganiro kitwa Ubyumva Ute? Kivuga ku itangira ry’amashuri n’avugwaho kuzamura amafaranga y’ishuri.

Muzogeye

Umunyamakuru watsinze agatungurana ni Réné Rwanyange Anthère wandikira Panorama.rw wakoze inkuru ku buvugizi ku bakozi muri ibi bihe bya COVID-19.

Iyo nkuru yayihaye umutwe ugira uti: “Hatagize igikorwa vuba abakozi basaga miliyoni bazabura akazi.”

Ibindi binyamakuru byahembwe ni  Radio Isangano, Isango Star, Radio/TV 10, Radio Ishingiro, Flash TV/Radio, Radio Huguka, The New Times, na Igihe.com.

Kuki ibigo bitsindira ibihembo ‘bihora’ ari bimwe?

Abenshi mu banyamakuru n’abakurikiranira hafi itangwa rya biriya bihembo bavuga ko bikunze guhabwa abanyamakuru bakorera ibigo bizwi kandi bikaba ari byo bihembwa buri mwaka.

Mu nshuro umunani biriya bihembo bimaze gutangwa, RBA na Igihe.com ndetse na Kigali Today ntibijya biburamo.

Taarifa yabajije Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abanyamakuru Bwana Emmanuel Habumuremyi icyo avuga kuri iyo ngingo.

Yasubije ati: “ Impamvu mbona bigenda kuriya ni ebyiri: Iya mbere ni uko biriya bigo biba bifite ubushobozi bwo kugera ku nkuru bishaka, iya kabiri ikaba iy’uko bifite n’ibikoresho bihagije. Ibi byombi bituma inkuru umunyamakuru ashatse gukora ayigeraho kandi ikaza yuzuye.”

Nk’umwe mu bari bagize Akanama k’abakemurampaka katoranyije ziriya nkuru, Emmanuel Habumuremyi avuga ko icyo bakoze ari ugusuzuma ireme ry’inkuru zatanzwe n’abanyamakuru, bakaziha amanota n’imyanya.

Yishimira ko ari ubwa mbere Umuryango ayoboye  ushoboye gutegura ririya rushanwa, ukabikora ufatanyije na Rwanda Governance Board.

Taarifa ifite amakuru y’uko umwaka utaha hazabaho amatora y’umunyamakuru w’umwaka, agahembwa igihembo kizatuma atera imbere, mbese nk’uko byagendaga muri Guma Guma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version