Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB ‘Yateye Ivi’

Niyonkuru Zephanie usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yeteye ivi asaba umukobwa bakundana ko yamubera umugore, ndetse undi arabyemera.

Uriya mwanya awuriho guhera mu Ukwakira 2019. Niyonkuru ni na we ukuriye inama y’ubutegetsi y’ikigo gishinzwe ibibuga by’indege, Rwanda Airports Company guhera muri Werurwe 2020, akanayobora inama y’ubutegetsi ya Rwanda Cooperation Initiative Ltd guhera muri Gashyantare 2020.

Yatereye ivi mu mirima y’icyayi ya Gisakura, mu ishyamba rya Nyungwe.

Yanditse kuri Twitter ati “Yavuze Yego.”

- Advertisement -

Amashusho ya kiriya gikorwa agaragaza abakobwa bane bahagaze bareba mu cyayi, inyuma barimo gucuranga indirimbo Marry You ya Bruno Mars.

Abo bakobwa baba barimo umukunzi wa Niyonkuru baza gukebuka bagasanga apfukamye inyuma yabo, afite impeta mu ntoki.

Nyuma yo gutangaza iyo nkuru, abantu benshi bakomeje kumwifuriza amahirwe barimo Umuyobozi we Clare Akamanzi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Umuryango bibumbye, Valentine Rugwabiza n’abandi.

Mbere yo gukora muri RDB, Niyonkuru yakoze nk’umuyobozi uhagarariye mu Rwanda USAID East Africa Trade & Investment Hub, aho yayoboraga ibikorwa byose by’uwo mushinga mu gihugu.

Niyonkuru ni muntu ki?

Niyonkuru w’imyaka 36 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cy’ubumenyi mu by’ubukungu, yakuye muri School of Oriental and African Studies muri Kaminuza ya London, n’andi masomo yize muri Suede no mu Bushinwa.

Icyiciro cya mbere cya kaminuza yacyize mu yahoze ari KIE.

Yanabaye umusifuzi mu myaka 13 guhera mu 2006, mu mupira w’amaguru.

Yabaye umukinnyi wa Volleyball ahereza bagenzi be imipira abazwi nka ‘passeur’ , mu mashuri yisumbuye akinira Ishuri ryisumbuye rya Gihundwe, nyuma akinira KIE.

Yamwambikiye impeta mu mirima y’icyayi ya Gisakura, muri Nyungwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version