Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Righathi Gachagua wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya.

Righathi Gachagua wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya yasezeranyije abaturage ko nibahitamo neza bakamutora mu matora y’Umukuru w’igihugu yo mu mwaka wa 2027, azasubiza Kenya icyubahiro yahoranye kubwa nyakwigendera Perezida Mwai Kibaki.

Mu mwaka wa 2027 nibwo hateganyijwe amatora y’Umukuru w’igihugu muri Kenya azaba agamije gushyiraho uwasimbura William Ruto cyangwa se akaguma ku butegetsi bitewe n’ibizayavamo.

Iby’uko azesa iyo mihigo, Gachagua yabivugiye mu rusengero ruri i Nyeri County, avuga ko igihe gishize cyose, abayobozi ba Kenya bayidindije  mu majyambere, akemeza ko natorwa ibyo azabikosora.

The Nation isubira mu byo yavuze, yanditse iti: “ Abanya Kenya nibantora bazaba bagize neza. Sinabasezeranya ibinyoma ariko ndabizeza ko nshaka kuzasubiza iki gihugu icyubahiro cyahoranye mu bukungu no mu bwema ubwo cyayoborwaga n’umusaza nyakwigendera Mwai Kibaki.”

Kibaki yategetse Kenya guhera mu Ukuboza 2002 kugeza muri Mata, 2013.

Yavuze ko bibabaje kuba igihugu cye muri iki gihe gifitiye ibigo by’imari n’ibihugu umwenda wa Tiriyari Ksh.12.

Ati: “ Singiye kubasezeranya ko nzubaka imihanda, ingomero n’ibindi n’ibindi. Icyo mbabwira ni uko ubuzima bw’igihugu cyacu buri habi kuko umwenda wa Tiriyari Ksh.12 ari munini cyane kandi ibi bigomba guhinduka rwose.”

Uyu muyobozi w’ishyaka The Democracy for the Citizens Party (DCP) yavuze ko mu miyoborere ye, azakora ku buryo hari ibihinduka mu byari byarashyizweho n’ubutegetsi bwa William Ruto yigeze kubera Visi Perezida bakaza gupfa ibibazo bya politiki.

Mu magambo ye, Gachagua yavuze ko igihe nikigera agatorwa azagarura uburyo buhamye bwo gutuma abaturage ba Kenya bivuza neza, ubukode bw’inzu ntiburemerere cyane abaturage kandi hakabaho uburezi butangirwa ubuntu.

Gachagua kandi yashidikanyije ku mashuri ya Perezida Ruto, avuga ko nubwo afite impamyabumenyi y’ikirenga( PhD) bitabuza umuntu kumwibazaho.

Kuri we, Ruto ntashoboye kuyobora ndetse n’iyo mpamyabumenyi ngo ni iyo gukemangwa.

Ati: “ Nubwo avuga ko yize akaminuza birenze, nta kintu kibigaragaza mu myaka itatu amaze ku butegetsi.”

Righathi Gachagua kandi yavuze ko Perezida William Ruto( amuhimba Kasongo) atazarenza Manda imwe, akemeza ko azakora ibishoboka byose ibyo bikaba.

Yavuze ko abatavuga rumwe na Ruto bose ari bo Kalonzo Musyoka, Martha Karua, Dr. Fred Matiangi cyangwa Eugene Wamalwa bagomba kuzishyira hamwe bagakuraho William Ruto.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version