Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuko COVID-19 Ihari Gusaranganya Ibikoresho Byo Kuyirwanya Biracyari Ngombwa- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kuko COVID-19 Ihari Gusaranganya Ibikoresho Byo Kuyirwanya Biracyari Ngombwa- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 April 2021 8:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yagezaga ijambo ku bandi banyacyubahiro mu nama yo kwishimira ko hashize umwaka abatuye Isi batangiye ubufatanye mu kurwanya COVID-19 binyuze mu gusaranganya inkingo, Perezida Kagame yavuze ko gukomeza muri uyu mujyo bikiri ngombwa.

Iriya nama yari yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo n’Umunyamabanga mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Yavuze ko mu bihugu byinshi bikennye, uburyo bwo gufashanya kugira ngo ibikoresho byo kwirinda kiriya cyorezo bwiswe Access to COVOD-19 Tools ( the ACT-Accelerator) bugere kuri benshi bwatanze umusanzu munini wo guhangana nacyo.

Ubu buryo bwatangijwe n’Ishami ry’Umuryango wabibumbye rishinzwe ubuzima icyo gihe hakaba hari muri Mata, 2020.

Abahanga  bakorana muri iyi gahunda bakora bagamije kureba uko hahangwa uburyo n’ibikoresho bishya bwo guhangana na COVID-19.

Ikindi kigamijwe muri ubu buryo ni ukureba uko inkingo za COVID-19 zagera ku bantu benshi kandi bidahenze  Leta zikennye.

Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko ibikorwa byo gukumira, guhangana no gukingira COVID-19 bigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga kuko kiriya cyorezo nacyo gihindura imiterere n’imikorere yacyo.

Ati: “ Muri iki gihe nsanga hakenewe gukorwa byinshi kugira ngo abatuye isi bakomeze ubufatanye mu guhangana na COVID-19 kuko nayo ihindagurika mu buryo butari bwitezwe.”

Kagame yavuze ko ibikorwa mu guhangana na kiriya cyorezo bigomba kwibanda ku kugabanya ikiguzi cy’ibisabwa mu kuyirwanya kandi ibikoresho byo kuyirwanya bikagezwa ku bantu benshi.

Yavuze ko Afurika ikwiye kubifashwamo kurusha ahandi ku isi kuko ikiri inyuma cyane haba mu gukora inkingo cyangwa mu kubona izakorewe ahandi ariko ikazibona zitayihenze cyane.

Avuga ko n’ubwo Afurika yatangiye umugambi wo gushinga inganda zo gukora urukingo rwa COVID-19 ariko ikeneye guterwa ingabo mu bitugu n’andi mahanga.

Ku isi kugeza ubu harabarurwa abantu 146,236,400 banduye kiriya cyorezo.

Muri bo abagera kuri 3,099,461 cyarabahitanye ariko abandi  124,022,653 barayikira.

Mu Rwanda abantu 24, 459 nibo bamaze kucyandura, muri bo cyahitanye Abanyarwanda 328, hakira abandi 22, 696.

TAGGED:AfurikaCOVID-19featuredKagameUrukingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umurusiya Wiyicishaga Inzara Yavuye Ku Izima
Next Article MTN, Airtel Zakunze Isambu Yawe…Ubutekamutwe Bwadutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?