Jeannette Kagame Yasabye Ba Nyampinga Kwibuka Ko Ari Ab’Igihugu

Ubwo yakiraga abigeze kuba  ba Nyampinga b’u Rwanda ndetse n’ufite iri kamba muri uyu mwaka witwa Divine Muheto , Madamu Jeannette Kagame yabwiye abo bakobwa ko u Rwanda rubacyeneyeho byinshi birimo no kuruvugira.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba nyampinga w’u Rwanda bitanga inshingano ziremereye ku wahawe iryo kamba.

Yabwiye bariya bakobwa ko ari bo bazahitama icyo bazaba kuko amahitamo ari ayabo.

Umufasha w’Umukuru w’u Rwanda yabwiye bariya bakobwa kuba bafite ijambo kubera ikamba bahawe bibaha n’inshingano yo kuvugira u Rwanda.

- Advertisement -

Ngo ntibakwiye kubura ku mbuga nkoranyambaga ngo babwire abashaka kugira u Rwanda insina ngufi ko bibeshya.

Ati: “ Mufite inshingano itari nto. Ntimukibonemo nk’abantu bagomba kwita ku miryango yabo n’aho batuye gusa. Muri ab’igihugu, tubitezeho byinshi. Nimuvugire iki gihugu cyataje benshi kugira ngo kigere aho kiri.”

Yabasabye guhora ku mbuga nkoranyambaga  bagahora bareba uko isi imeze kandi ntibabure kugira icyo bavuga ku Rwanda n’iterambere ryarwo.

Ba nyampinga ubwo bari baje kuganira Madamu Jeannette Kagame

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version