Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kumenya Indimi Harimo N’Urw’Amarenga Biranga Umugenzacyaha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kumenya Indimi Harimo N’Urw’Amarenga Biranga Umugenzacyaha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 September 2023 7:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kubera ko ubutabera ari ubwa bose kandi mu buryo budaheza, abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bari kwigishwa ururimi rw’amarenga mu rwego rwo kumva no gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Kutumvikana hagati y’umugenzacyaha n’uwahohotewe bitewe n’uko umwe muri bo atazi amarenga ni ikibazo ku butabera bugenewe ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Hari abafite ubwo bumuga bafatwa ku ngufu cyangwa bagahohoterwa ariko ntibashobore guha umugenzacyaha amakuru y’ibanze ku byabakorewe kugira ngo nawe ayifashishe mu kazi.

Mu yandi magambo, kutamenya amarenga ni inzitizi ku mugenzacyaha mu gukora akazi ke; ariko bikaba n’intandaro yo kudahabwa ubutabera ku muntu ubukeneye ariko utabasha kuvuga.

Kugira ngo iki kibazo kizashire, ubuyobozi bw’Urwego rw’ubugenzacyaha bwatangiye imikoranire n’Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo abagenzacyaha bige amarenga.

Kwigisha abagenzacyaha amarenga si ibya none!

Muri Kamena, 2022 byarakozwe ariko kuri iyi nshuro abagenzacyaha 20 nibo bari kwigishwa uru rurimi.

Abagenzacyaha bahuguwemo boherezwa kuri stations za RIB mu bice byo hirya no hino mu Rwanda kugira ngo bazahe serivisi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga igihe bazaba babagannye.

Hagati aho, mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda haherutse kugezwa umushinga w’itegeko ryemeza ko ibihamya bikenerwa mu nkiko, mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha byazajya bitangwa no mu rurimi rw’amarenga.

Niwemezwa ukaba itegeko, bizaba bivuze ko iryo tegeko risimbuye iryo mu mwaka wa 2004 ryagenaga uko ubuhamya n’ibimenyetso bitangwa mu nkiko byatangwaga ‘kugeza ubu.’

TAGGED:AmarengafeaturedKutavugaRIBUbugenzacyahaUbuhamya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iyo PAC Irangije Kumva Inzego Zakoresheje Nabi Umutungo Wa Leta Birangira Bite?
Next Article Umuyobozi Mukuru Muri Polisi Ushinzwe Ituze Rusange Yaganirije Abanyonzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?