Madamu Jeannette Kagame aherutse kubwira abandi bafasha b’Abakuru b’ibihugu bari bahuriye mu Bwongereza ko kurwanya cancer y’inkondo y’umura mu bakobwa bo mu bihugu bya Commonwealth bigomba gukorwa hose hatarebwe niba bimwe bikize ibindi bikennye.
Yabivugiye mu Bwongereza aho we na bagenzi bahuriye, babanza kuganira mbere yo guherekeza Abakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’u Bwongereza mu muhango wo kwimika Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 06, Gicurasi, 2023.
Jeannette Kagame yavuze ko ubushobozi ibihugu bya Commonwealth bisangiye bugomba kuba uburyo bwiza bwo gufatanya mu kurwanya cancer y’inkondo y’umura.
Yaboneyeho gusaba bagenzi be kuzahanira ko umugore aba ku isonga kuko no mu Rwanda ari ko bimeze.
Imibare itagibwaho impaka ivuga ko 50% by’abagize Guverinoma ari abagore, mu gihe 61% by’abagize Inteko ishinga amategeko ari abagore.
Jeannette Kagame avuga ko iyo abagore bari mu nzego zirimo n’izavuzwe haruguru, bifasha mu gufata ibyemezo bigirira abakobwa akamaro harimo no gushyiraho uburyo bwo kurwanya indwara zirimo na cancer y’inkondo y’umura.
Cancer y’inkondo y’umura iterwa ahandi na virus abahanga bita Human Papillomavirus (HPV).
Mu mwaka wa 2011 u Rwanda rwatangije gahunda yo gukingira abana b’abakobwa iyi virusi, bigakorwa bihereye ku bakobwa bafite byibura imyaka 12 y’amavuko kandi ngo kugeza mu mwaka wa 2023, abagera kuri 90% mu Rwanda bamaze gukingirwa.
Ibi kandi ni ibyo kwishimira nk’uko Jeannette Kagame yabibwiye bagenzi be.
Ku rundi ruhande, avuga ko imikoranire hagati y’abo bireba mu bihugu byose bya Commonwealth ari ngombwa kugira ngo abakobwa bo muri ibyo bihugu barindwe iriya ndwara hatarebwe niba bikize cyangwa bikennye.
Avuga ko igisekuru cy’ubu kigomba gutegurira ikizaza ubuzima bwiza.