Umukuru w’Igihugu Paul Kagame avuga ko iyo umuntu ahagurutse agahangana abaka n’abakira ruswa, bimuteranya nabo ndetse bigasaba kugira inyungu za politiki yigomwa. Ku rundi ruhande avuga ko iyo abantu barebereye ruswa, byoroka abatagira kivurira, batagira ubavugira.
Ni ubutumwa yahaye abari mu muhango wo gutanga ibihembo byagenewe abahashya ruswa witwa International Anti-Corruption Excellence Awards.
Perezida Kagame yabwiye abari muri iriya nama ko kurwanya ruswa ari umugambi ugomba kugirwamo uruhare n’uwo ari wese, ko atari akazi ka bamwe.
Mu ijambo rye yashimye umuyobozi w’ikirenge wa Qatar, Bwana Thamim Bin Hamad Ali-Thani watangije kiriya gikorwa cyo guhemba abayobozi baharanira guca ruswa ku isi.
Uyu muyobozi wa Qatar aherutse gutaha ikibumbano cy’ubugeni cyubatswe kuri Kigali Convention Center kigaragaraza ikiganza gikumira ruswa.
Yagitashye ari kumwe na Perezida Kagame.