Kutagira Murandasi Ihagije Bidindiza Afurika- Perezida Kagame

Umukuru w’u Rwanda avuga ko n’ubwo Abanyafurika benshi(80%) bafite telefoni zigendanwa kandi zifite ubushobozi bwo kwakira murandasi, abenshi muri aba badafite murandasi ihagije abandi ntibagire namba. Ibi kuri we bidindiza ubucuruzi n’itumanaho bigatuma ubukungu budatera imbere.

Yaraye abivugiye mu Nama yamuhuje na Perezida wa Banki y’Isi witwa David Malpass n’abandi banyacyubahiro bari bayitabiriye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ikiganiro yatanze cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘ Rwanda Past and Present’, mu Kinyarwanda bivuze ngo ‘u Rwanda rwa cyera n’urw’ubu’.

Abenshi mu bayitabiriye ni abo mu ishuri rya Kaminuza yitwa Brown University iryo shuri rikaba ryitwa Watson Institute.

- Advertisement -

Hari n’umwarimu wigisha muri iri shuri witwa Prof Stephen Kinzer wanditse igitabo yise  “A Thousand Hills: Rwanda’s Rebirth and the Man Who Dreamed It.”

Ubwo yatangaga igitekerezo cye cy’uburyo ikoranabuhanga ryakwira henshi muri Afurika, Kagame yavuze ko n’ubwo Abanyafurika batuye kuri uyu mugabane bafite telefoni zigendanwa kandi zishobora kwakira murandasi ari benshi, ngo abo benshi nabo bafite ikibazo cyo kutagira murandasi ihagije yabafasha mu kazi kabo.

Ati: “ 80% by’abatuye  Afurika bafite telefoni zigendanwa ariko si buri wese muri aba ukoresha murandasi yihuse. Icyakora murandasi yo mu bwoko bwa broadband ishobora kuba igisubizo kuri iki kibazo.”

Yunzemo ko  n’ubwo ari uko bimeze, hari ibihugu, birimo n’u Rwanda byashoye amafaranga mu guha abaturage babyo ikoranabuhanga.

Iri koranabuhanga ribafasha mu gukoresha cyangwa kwaka serivisi zitandukanye zirimo n’iz’imari.

Avuga ko afite icyizere ko myaka iri imbere Afurika izaba ari yo gicumbi cy’ikoranabuhanga ku isi.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko gukoresha ikoranabuhanga bigomba kugendana no kumenya kurinda abarikoresha kugira ngo ritabahombya kandi ryaragenewe kubateza imbere.

Avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’imari ari n’ikintu cyiza ariko ngo kirushaho kuba kiza iyo iryo koranabuhanga risangiwe na benshi ariko rikaba ririnzwe.

Yagarutse no ku mikoranire y’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’I Burasirazuba, avuga ko ari umuryango ukorana neza kandi ugenda waguka kurushaho.

Uko kwishyurana binyuze mu ikoranabuhanga byifashe mu Rwanda…

Ku byerekeye u Rwanda by’umwihariko, Perezida Kagame yavuze ko rwashoye imari mu ikoranabuhanga mu rwego rw’imari, ibi rukaba rwarabikze binyuze mu gukwiza murandasi henshi mu gihugu.

Ni murandasi yihuta bita broadband, ikaba yarakwirakwijwe ku kigero cya 95%.

Yatanze urugero rw’uko murandasi yo muri ubu bwoko iri mu bitaro n’inzego z’ubuzima ku rwego rwo hejuru.

Ibyo Perezida Kagame avuga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari rwateye imbere, bihura n’ibyo Umukozi mu Ishami rishinzwe uburyo bwo kwishyurana muri Banki y’u Rwanda, Madamu Adéline Mukashema aherutse gutangariza Taarifa ku iterambere ry’uru rwego.

Yatubwiye ko mu Rwanda, kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bikorwa binyuze kuri telefoni (mobile payments na mobile banking), kuri murandasi cyangwa amakarita atangwa na Banki.

Avuga ko Abanyarwanda bitabiriye buriya buryo  biturutse ku mpamvu nyinshi zitandukanye: harimo ubukangurambaga bwakozwe ku byiza byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ubukangurambaga bwo kwirinda kwandura COVID-19 ndetse havanyweho cyangwa hagabanywa  ibiciro kuri serivisi zo kwishyurana ‘zimwe na zimwe.’

Ikindi cyafashije muri uru rwego ni uko hashyizweho amategeko n’amabwiriza asobanutse bituma imyumvire y’abaturage igenda ihinduka gahoro gahoro.

Kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga akenshi mu Rwanda bikorwa binyuze mu gukoresha telefoni zigendanwa.

Mu mwaka wa 2021, umubare w’ibyuma umuntu yashoboraga kwishyuriraho umucuruzi mu iduka runaka( ibyo bita Point of Sale, POS) wageze kuri  36,042; umubare w’intumwa z’ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe telefoni(agents) wageze kuri 144, 250 uvuye kuri   98, 359 muri 2019.

Abishyurana bakoreshejwe telefoni mu buryo buhoraho bageze kuri 5,125,090  muri 2021 bavuye kuri  4,700,987 muri 2019.

Umubare w’ibikorwa(inshuro) byo kwishyurana (mobile payments) wageze kuri 914, 947, 199 mu mwaka wa 2021 uvuye kuri 378, 847, 720  mu mwaka wa  2019 naho umubare w’amafaranga yishyuwe ugera kuri Frw 10,444,672  Frw uvuye kuri Frw 2, 349, 788.

Uyu mukozi yatubwiye kandi ko umubare w’abakoresha serivisi za Banki binyuze muri telefoni (mobile banking) bageze kuri 2, 089, 299 muri 2021 bavuye kuri 2, 065, 624 mu mwaka  2019.

Umubare w’abakoresha serivisi za Banki binyuze kuri murandasi (Internet Banking) na wo wariyongereye ugera kuri 123, 242 muri 2021 uvuye kuri  91,825  muri 2019.

Iyi mibare iragaragaza ko Abanyarwanda bakomeje kumva akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana kandi bigirira akamaro ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version