Nyanza: Yafatanywe Litiro 30 Za Kanyanga

Mu Mudugudu wa Buruba, Akagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza haherutse gufatirwa litiro 30 za kanyanga. Ngo yari igishyushye kandi yafatanywe n’ibikoresho yayengeshaga.

Abaturage nibo bariya akara Polisi ko uriya mugabo afite kanyanga.

Ngo bamukekaga amababa, bahita babibwira Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Théobald Kanamugire yavuze ko uyu Mvuyekure yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

- Kwmamaza -

Ati: “ Abatuye mu Mudugudu wa Buruba bahamagaye Polisi bayibwira ko hari umuturage utekera kanyanga iwe mu rugo, Polisi ifatanije n’inzego z’ubuyobozi muri uyu Mudugudu bagiyeyo binjiye mu nzu bahasanga litiro 30 za kanyaga igishyushye ziri mu majerekani abiri.”

Superintendent Theobald Kanamugire

Binjiye iwe basanga indi yamaze kuyigurisha, bagenzuye inzu ye yose bagera aho ayitekera bahasanga ibidomoro, ingunguru, amajerekani.

SP Kanamugire yihanangirije abantu bose bakora inzoga zitemewe bakazigurisha abaturage.

Abasaba  kubireka abibutsa ko ziriya nzoga ziba zitujuje ubuziranenge kandi zigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

SP Kanamugire yashimye abaturage batanze amakuru uriya muturage agafatwa.

Guteka Kanyanga biravuna kandi bikagira ingaruka ku bayicuruza n’abayinywa

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Busasamana ngo hakurikizwe amategeko.

Icyo amategeko ateganya…

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version