Kutubakira Urubyiruko Ubushobozi Bidindiza Afurika – PM. Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abahanga mu by’ubukungu bateraniye mu nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda ko urubyiruko rw’Afurika rukwiye guhabwa ubumenyi rukeneye kugira ngo rubere Afurika umugisha aho kuyibera umutwaro.

Hari mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama yiswe ‘Recontres Economiques’ iri kubera mu Rwanda ihuje abahanga mu bukungu, abanyapolitiki n’abandi bavuga rikijyana.

Ati: “ Abahanga benshi bemeranya ko kubakira urubyiruko ubushobozi ari uburyo bwiza bwo guteza imbere igihugu. Twemeranya ko uru rubyiruko rugomba kuba rwarize kugira ngo rugirire akamaro ibihugu ruvukamo.”

Kuri Ngirente, ubumenyi buzamura byose harimo n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Avuga ko ubwo bumenyi bugomba kuba bushingiye ku bukorikori, ubugeni n’ubundi bumenyi butandukanye.

Avuga kandi ko ubushomeri bukiri imbogamizi ku mibereho myiza y’urubyiruko kuko ngo imibare y’ikigega mpuzamahanga cy’imari ivuga ko ubushomeri mu rubyiruko rw’Afurika bwiyongereye bugera kuri 9,7% hagati y’umwaka wa 2018 n’umwaka wa 2022.

Ni ubushomeri mu rubyiruko rufite hatati y’imyaka 15 n’imyaka 24.

Ikindi kibazo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda asanga gishegesha Afurika ni uko itarashobora gukora byinshi yohereza mu mahanga.

Ibi bigaragarira ku gipimo cy’uko mu mwaka wa 2021, ibyo Afurika yatumije hanze bingana na Miliyari $428 mu gihe yo yohereje yo ibintu bifite agaciro ka Miliyari $127.

Ni ikinyuranyo kinini.

Avuga ko kugira ngo umusaruro w’ibyo Afurika yohereza hanze wiyongere, bizaba ubufatanye mu bihugu bituranye kandi bikorana mu miryango y’ubukungu, ubwo bufatanye bukaguka bukagera ku rwego rw’Afurika yose.

Yashimiye abitabiriye iyi nama ababwira ko mu Rwanda ari amahoro, ko bisanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version