Ubujurire Bwa CG(Rtd) Gasana Bwanzwe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwaraye rwemeje ko ubujurire bwa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, budafite ishingiro bityo ko icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe n’urw’ibanze rwa Nyagatare kigumaho.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri ari byo: kwaka no kwakira indonke  no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.

Kuwa 15 Ugushyingo 2023, ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwatangaje ko afungwa iminsi 30 kubera ko aramutse afunguwe yabangamira iperereza rigikorwa.

Impamvu ni uko ari umuntu wabaye umusirikare wo ku rwego rwo hejuru  akanayobora Urwego rwa Polisi, akagira ubunararibonye mu kuyobora iperereza  akaba ari n’umunyagitinyiro.

- Advertisement -

Naho kuba yarekurwa kubera uburwayi, urukiko rwasanze nta shingiro bifite kuko no mu igororero bavura kandi byaba ngombwa umugororwa akavurirwa hanze.

Ikindi ngo ni uko urukiko rwasanze atari umuntu wakwishingirwa kuko nta ngwate yaboneka yakwishingira umuntu nka we ku buryo atabangamira iperereza.

Hejuru y’ibyo hiyongeraho ko urukiko rwanzuye ko hari impungenge ko aramutse arekuwe yatoroka igihugu.

Iki cyemezo yarakijuririye ndetse kuwa 22 Ugushyingo 2023, imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare aruhamiriza ko atazabangamira iperereza kuko abatangabuhamya ubushinjacyaha bwakoresheje yemeranywa n’imvugo zabo uretse umwe gusa (Karinganire Eric), umurega mu rwego cg Gasana yita ko ari urwo kumwihimuraho.

Ikindi ni uko kuba hatagaragazwa ibyaganiriweho igihe ukekwaho icyaha n’umurega bahuraga ubwabyo bituma adakwiye kugikekwaho.

Yasabye urukiko guha agaciro ubuzima bwe, akarekurwa akabasha kwitabwaho neza n’abaganga bamukurikirana.

Abamwunganira bo basanga icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare cyarashingiye ku mvugo y’ubushinjacyaha gusa.

Bavuga ko n’ubwo umucamanza yashoboraga kubona impamvu zikomeye zatuma uregwa akekwaho icyaha, yagombaga kugira ibyo amutegeka yubahiriza nk’uko yari yabisabwe.

Ikindi ni uko hari aho urukiko rwivuguruje.

Aho ngo  ni aho rwavuze ko abantu bareshya imbere y’amategeko nyuma rusoza ruvuga ko Gasana atakurikiranwa ari hanze kubera imirimo ikomeye yakoze.

Nanone ngo kuba atakwishingirwa bigaragara nk’igihano kibi ku mirimo myiza yakoreye igihugu.

Ku ndwara yagaragarije urukiko ngo nabyo umucamanza yagombaga kubyitaho  kuko akiri umwere byongeye izo ndwara zikaba, zikomeye zisaba indyo yihariye, gukora siporo no guhora hafi ya muganga.

Nanone banenze urukiko kuba rwarahaye agaciro imvugo ya Karinganire kandi afite inenge yo kwambura abaturage byongeye ibyo arega CG Rtd Gasana akaba atarabivuze mu gihe yagezwaga mu rukiko bwa mbere ndetse no mu rwisumbuye rwa Ngoma ahubwo yabivuze hashize umwaka afunze bigaragaza kwihimura.

Abamwunganira  kandi basabye urukiko kuzasuzuma aho ‘gucukura amazi mu butaka’ bwa CG Rtd Gasana bihurira no ‘kwaka indonke ndetse n’inyungu ze bwite.’

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare wagumaho kuko ukekwaho icyaha afite igitinyiro mu bantu ku buryo yabangamira iperereza.

Ubwo rwasomaga umwanzuro warwo, , Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwavuze ko rwasanze ibyagezweho mu iperereza bihagije mu kwemeza ko akekwaho icyaha ndetse no kuba yarahuye na Karinganire Eric kuri EPIC nabyo ari ‘indi mpamvu’ ituma akekwaho icyaha.

Rwasanze kandi kuba imirimo yakozwe mu isambu ya Gasana itarishyuwe kandi yemera ko hari iyakozwe byafatwa nko kwaka indonke kuko urukiko rusanga nta gihamya ko amazi yacukuwe mu isambu yari ay’abaturage.

Ku mpamvu zagaragajwe n’abamwunganira harimo uburwayi n’imitungo imwishingira, urukiko rwasanze zitahabwa agaciro.

Rwasanze kandi nta tegeko ryishwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare mu gufata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo kuko ingingo abamwunganira batanga zidashyira ihame ku mucamanza zo kumurekura ahubwo zimuha ububasha bwo gushishoza mu gufata icyemezo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwemeje ko icyemezo No 00406/2023 TB gifunga CG (Rtd) Emmanuel Gasana by’agateganyo kidahindutse bityo ko akomeza gufungwa.

Rwemeje kandi ko ubujurire bwa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, nta shingiro bufite.

Urukiko rwisumbuye rwanze ubujurire bwa CG Gasana( Ifoto@KigaliToday)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version