Nsengimana Herman Yavuze Uko Yagiye Muri FLN Yibwira Ko ‘Aruhutse’

Nsengimana Herman wafatiwe mu mashyamba ya Congo mu mutwe wa FLN, yabimburiye abandi bareganwa mu kwiregura, ku byaha byo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe wa FLN no kuba mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN.

Iburanisha kuri uyu wa Kane ryasubukuwe humvwa ubwiregure bwa Nsengimana Herman wahoze ari umuvugizi wa FLN, umwanya yasimbuyeho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ amaze gufatwa.

Yasobanuye uburyo yinjiyemo, ahera ku buryo yavuye mu Rwanda ku wa 22 Mata 2014 ajya muri Uganda, ‘ahunze’.

Muri icyo gihugu yahuye n’ubuzima butoroshye, aza gufungwa mu 2015 mu iperereza ku basore b’abanyarwanda bari bishe umupolisi, arekurwa nyuma y’iminsi 10.

- Advertisement -

Yaje kumenyanira na Nsabimana ku mbuga nkoranyambaga, mu 2017 mu kwezi kwa 10 aza kumuhamagara amubwira ko yavuye muri RNC kubera ko nta gahunda ifite, we n’abo bavanyemo bashinga ishyaka RRM (Rwandese revolution movement).

Icyo gihe ngo Nsabimana yafataga Nsengimana nk’umuyoboke we, nubwo ngo batigeze baganira ku kumwinjiza mu ishyaka.

Muri Mutarama 2018 Nsengimana yaje kubona umutekano we i Mbarara ari muke kubera ko abanyarwanda bari batangiye kugirirwa nabi, asanga mukuru we ahitwa Bunyoro.

Aho naho yaje gufatirwayo, arekurwa atanze ruswa kubera ubwoba ko bashoboraga kumwohereza mu Rwanda kandi atabishaka.

Nsabimana Sankara ngo yongeye kumuhamagara, amubwira ko agiye kumuhuza n’abantu b’impunzi bakorera muri Congo bafite n’abasirikare.

Ati “Ndavuga nti nta kibazo, ahari wenda umuntu yaba aruhutse guhora yiruka. Umuntu yabaga ejo ari Mbarara, ejo bundi Bunyoro, ejobundi Mityana, gutyo, Uganda umuntu yarayimaze.”

Nsabimana ngo yongeye kumuhamagara amwemerera kumutegera akajya muri Congo ahakorera umutwe wa CNRD, anamuha nimero ya Gen Jeva Antoine wayiyoboraga.

Nsengimana ngo yagiye abwiye mukuru we ko agiye gusuhuza nyina muri Nyakivale.

Ageze mu mashyamba baje kumugira umwe mu bashinzwe itumanaho, ariko bagenzi be bamushinja ko ataboneka, baza kumusimbuza uwitwa Esperance Mukashema.

Muri Mata 2019 nibwo hasakaye inkuru ko Nsabimana Callixte yafashwe, ku wa 5 Gicurasi 2019 Gen Wilson Irategeka wayoboraga FLN amutumaho, amumenyesha ko bavuganye n’abantu bo muri RRM, bemeza ko ari we ugomba kuba umuvugizi.

Irategeka ngo yamwizezaga ko impamvu Sankara yafashwe ari uko atabaga mu gisirikare, ati “wowe bazagufata baratumazeho.”

Uko yaje gufatwa

Ubwo bari i Kalehe muri RDC, ku wa 15 Ugushyingo batewe n’ingabo za FARDC mu gitondo kare, inkambi yari irimo abasirikare n’impunzi itangira kuraswa, bakwirwa imishwaro.

Barirutse binjira mu ishyamba ry’inzitane rya Kawuzi, baza kwambuka umuhanda wa kaburimbo uva i Goma ugera Bukavu, bamaze kunanirwa baricara.

Baratetse bihiye bararya, batekereza guteka ibindi baza gutwara.

Nsengimana ati “Bigeze nko mu ma saa cyenda, ahantu twari tugandagaje twumva imvura y’amasasu n’amabombe birimo biragwa aho ngaho. Uwo ari wese yanyuze ukwe, turiruka, uguye mu basirikare nyine bafata bashyira hariya, abandi bapfa.”

“Ubwo numva amasasu ni menshi, njyewe nkabona ashobora kumfata, nza gusesera mu gihuru niryamiramo ndabihorera. Bararasa, amasasu aza guceceka, baratuza, nijoro neguye umutwe mbona ntihabona, sinabona aho nerekeza, ndaramo aho.”

Mu gitondo yasohotsemo abona aho abandi banyuze, na we akomeza iyo nzira.

Ati “Nirirwa ngenda iryo shyamba, ngeze aho rirangiriye nsanga hari abasirikare bati ‘amaboko hejuru’, nti ‘ntabwo nkirimo umurwanyi’.”

Yaje kugezwa ahashyizwe abandi barimo Brig Gen Mberabahizi David, Colonel Gatabazi Joseph n’abandi benshi bafashwe, barenga 400.

Ku wa 15 Ukuboza 2019 nibwo FARDC yazanye amakamyo ibapakiramo, mu gitondo saa kumi n’imwe bisanga ku mupaka wa Rusizi, bakirwa na RDF.

Babanje kujyanwa mu kigo cya Mukamira, bahava bajyanwa i Mutobo ari naho Nsengimana yakuwe ajya gufungwa.

Bimwe mu bikorwa bya FLN ngo yabimenyeye u Rwanda

Nsengimana yabwiye urukiko ko ajya muri FLN atari yarabwiwe ko ari umutwe w’iterabwoba cyangwa umutwe w’ingabo utemewe.

Umucamanza Antoine Muhima yamubajije ajya muri FLN icyo yumvaga ikora, avuga ko yari asanzwe azi ko muri Congo habayo abasirikare bahunze mu 1994, akabona bamusanga iwabo banyuze i Mutobo, ntamenye uko bigenda.

Ati “Ariko ngo abasigaye nyine bari bafite gahunda yo kuba bakoreshwa mu kugira ngo bahangane na leta noneho yemere imishyikirano, batahe nabo bemewe kandi bazwi neza, bajye mu nzego za leta bagira ibyo babona. Ni uko bambwiraga.”

Bimwe mu byaha uyu mutwe uregwa ngo byakozwe ataraba umuvugizi, ndetse ngo bimwe yabyumvise ageze mu Rwanda.

Yakomeje ati “Ntabwo nari nzi ko FLN izakora ibyo numvise, nanabyumviye ahangaha njyewe. Numvise ko ngo bishe abantu, bagatwika imodoka, ibintu nk’ibyo. Ntabwo njyamo njyewe ariyo gahunda bambwiraga, nabimenye ngeze aha.”

Yavuze ko n’ibiganiro yagiranaga n’abanyamakuru, yabaga abasomera ibyo yohererejwe na General Jeva.

Umucamanza Antoine Muhima yahise amubaza impamvu yavuze ko yabimenyeye mu Rwanda kandi yarabaye umuvugizi wa FLN.

Ati “Twatandukanya ibyo Sankara yavuze n’ibitero byanjye, nta gitero cyanjye cyigeze kibamo ibyo bintu wakumvamo mu 2019 hagati y’ukwezi kwa gatanu n’ukwa cumi na kumwe nyuma y’uko mfatwa.”

Ku bwe ngo ntiyari azi ko FLN ari umutwe w’iterabwoba, ati “Nabimenye ngeze mu Rwanda.”

Iburanisha rikomereje ku bandi baregwa muri iyi dosiye.

Umucamanza Antoine Muhima uyoboye iburanisha
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version