Dukurikire kuri

Utuntu n'Utundi

Kuvuguruza Inkuru Ku Byabaye Mu Iyicwa Ry’Umwamikazi Gicanda

Published

on

Umwamikazi Rosalia Gicanda

Ubwanditsi bwa Taarifa buramenyesha abasomyi ko inkuru twabagejejeho taliki 21 Mutarama 2022 ifite umutwe “Ese bahungu banjye ko munzindukiye ni amahoro? Ikibazo Gicanda yabajije abaje kumwica” atari ukuri kubera ko uwaduhaye amakuru byaje kugaragara ko ibyo yatubwiye atabihagazeho ndetse ibyinshi yabihimbye.

Muri iriya nkuru twaganiriye n’uwitwa Grace Kayitaramirwa watwemeje ko ari Mwisengeneza w’Umwamikazi.

Nyamara nyuma y’uko dutangaje iyi nkuru, twabonye abantu benshi batugaragariza ko ibyo twanditse atari byo ndetse ko n’uwo twavuganye nawe umwirondoro we atari wo.

Ibi  byatumye twongera gushaka uriya mukobwa Grace Kayitaramirwa nawe aza kutwemerera ko ibyo yatubwiye atari impamo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *