Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 May 2025 11:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umuhanga wa Kigali-Muhanga wagombaga kuzagurwa ariko byasubitswe kubera inyigo itaruzura.
SHARE

Ubwo yagezaga ikiganiro gikubiyemo igenamigambi ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 n’uko izakoreshwa, Minisitiri Yussuf Murangwa yavuze kubaka umuhanga Kigali-Muhanga utagikozwe kuko hari ibitaranoga mu ngengo y’imari yawugenewe.

Yabivuze nyuma yo kubibazwa n’Abadepite nyuma yo kumva ko ntawo yakomojeho mu mihanda yari amaze kuvuga ko izubakwa ku mafaranga y’iriya ngengo y’imari.

Kubera ko inyigo yawo igitunganywa niyo mpamvu utazubakwa muri iki gihe nk’uko Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yabitangarije Inteko.

Yabasezeranyije ko abahanga bari gukora uko bashoboye ngo irangire vuba bityo akemeza ko ninoga izatangazwa.

Ubwo watangazwaga, byavugwaga ko igice cyawo cya mbere kizakorwa kikava i Kigali kikagera ahitwa Bishenyi muri Kamonyi.

Hagombaga gukurikiraho ikindi gice kiva aho Bishenyi kikagera i Muhanga mu Mujyi.

Igice uyu muhanda uherereyemo ni cyo bivugwa ko gikoreshwa n’ibinyabiziga byinshi mu Rwanda, hagakurikiraho umuhanda ugana mu Burasirazuba, igice cya Nyagatare.

Mu gusobanura iby’isubikwa ryawo, Minisitiri Murangwa yagize ati: Umuhanda Kigali-Muhanga nturimo kuboneka muri iyi ngengo y’imari kuko inyigo dufatanyije n’abazawukora itararangira.  Ariko na wo uri mu mihanda minini yo ku rwego rw’Igihugu duteganya gukora kandi vuba. Inyigo nirangira tuzabagezaho uko uzakorwa”.

Minisitiri Murangwa ubwo yagezaga ku Nteko iby’iyo mbanzirizamushinga.

Usibye umuhanda Kigali-Muhanga utari mu izakorwa umwaka utaha w’ingengo y’imari, hari n’Abadepite babajije impamvu Umujyi wa Kigali utagifatanya n’abaturage kubaka imihanda ihuza utugari n’Imidugudu mu Mujyi.

Minisitiri w’Imari n’Iganamigambi yasubije ko bitagikorwa kubera ikibazo cy’ubushobozi bw’Umujyi wa Kigali, kuko abaturage bakusanyaga 30% by’amafaranga akenewe ariko Umujyi wa Kigali ntubonere ku gihe  70% by’andi mafaranga bityo igenamigambi rikadindira.

Imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026, hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2025/2026-2027/2028, iteganya ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’Imari ya 2025/26 ari Miliyari 7,032.5Frw ni ukuvuga inyongera irenga Miliyari 1000 ugereranyije n’uko yanganaga mu ngengo y’imari y’umwaka ushize.

Inyigo y’umuhanda Kigali-Muhanga yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2023.

TAGGED:AbadepitefeaturedIntekoKigaliMuhangaMurangwaRwandaUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216
Next Article Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?