KWIBUKA 27: Nasigaye Njyenyine, Ndiga, Nzafasha Byibura Abantu 10…

Taarifa yateguye inkuru zijyanye no kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27. Zigizwe n’ubuhamya bw’abayirokotse, uko byabagendekeye n’aho bageze biyubaka. Marius Twizeyimana ni Umuhuzabikorwa wa AERG muri UNILAK. AERG ni impine y’amagambo y’Igifaransa ‘Association des Elèves Rescapés du Génocide.’

Marius Twizerimana yaduhaye ubuhamya:

Taarifa: Tugushimiye ko witabiriye ikiganiro twagutumiyemo. Twibwire.

Marius: Nitwa Marius Twizerimana nkomoka mu Karere ka Ngoma mu cyahoze ari Komini Rukira ahahoze ari  Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Murenge wa Rukira, mu Karere ka Ngoma.

- Kwmamaza -

Niga muri Kaminuza yigenga y’Abadivantisiti b’aba Layiki b’Umunsi wa Karindwi, ishami rya Kigali(UNILAK) nkaba ari njye uyoboye Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG, bahiga.

Taarifa: Jenoside iba wari ufite imyaka ingahe? Tubwire uko wabibonye, uduhe ubuhamya bwawe?

Marius: Jenoside irangiye nasanze ari njye warokotse njyenyine. Yabaye iwacu batarabyara undi mwana. Nari ikinege. Irangiye rero narahungabanye kuko nahise njya kwiga mu mashuri yisumbuye, ikiciro rusange nkigira kuri ASPEC Kibungo ariko ngeze mu mwaka wa kabiri biza kungora kwiga kuko akaboko k’i bumoso kaje guhinamirana kandi ndwara umutwe udakira.

Abaganga b’Abashinwa b’i Kibungo bashatse kumbaga ndabyanga bampa transfert yo kujya i Ndera mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe, kuko nawo wababaraga, ngeze i Ndera  mpamara umwaka, ariko uretse kubabara umutwe nta kindi kibazo cyo mu mutwe nari mfite.

Aho kuri CARAES umuganga witwa Christine yampaye indi transfert injyana CHUK ngeze yo abana bo muri AERG  bakaza kunsura, bamba hafi.

Ndetse banzaniraga amakayi ngasoma biza kumfasha gukora ikizamini cya Tronc Commun kandi mbona amanota FARG yasabaga nkomereza hano i Remera kuri Martyrs Secondary School. Ariko mbere y’uko nza hano nari nabanje kwiga i Nyanza kandi muribuka ibintu byari bihari by’ingengabitekerezo ya Jenoside ariko naje kugaruka muri Martyrs Secondary School njya mu mwaka wa kane ari nabwo natorewe kuba Umuhuzabikorwa wa AERG kugeza mu mwaka wa Gatandatu.

Taarifa: Ko wayoboye AERG ya Sécondaire n’iya Kaminuza usanga bitandukaniye he?

Marius: Iya Sécondaire icyo gihe abantu twari dukunze umuryango, twitana abavandimwe, ubona umuntu ukamubonamo murumuna, mukuru cyangwa mushiki wawe, hagira ubyara mukishima ko mwabonye umwuzukuru.

Taarifa: Ubwo se ahari ntibyaterwaga n’imitekerereze ya cyana, bishingiye ku myaka mwari mufite?

Marius: Sinavuga ko bifitanye isano cyane ariko nanone ntiyabura. Ibi ndabivugira y’uko uko umuntu agenda akura hagenda haza ibindi bintu mu buzima bwe bishobora gutuma umuntu yihugiraho.  N’ubwo muri biriya bihe twari duhangayitse ariko nta bindi byaduhangayikishaga.

Ikindi ni uko n’ubwo hari ibibazo twagiraga ariko twafashwaga na AERG ya KIST ikatuba hafi. Yari iyobowe na Martin.

Taarifa: Ese ubuzima bugoye abanyamuryango nibwo butuma umuryango ukonja?

Marius: Yego rwose!Ndabyemeza.

Taarifa:  Abanyeshuri bari muri AERG babayeho bate? Ibibazo muhura nabyo mubikemura mute?

Marius: Ibibazo by’ibanze duhura nabyo ikiza ku mwanya wa mbere ni icumbi, icya kabiri ni ihungabana nyuma hakaza abanyamuryango bacu bacishiriza ishuri.

Ku byerekeye ihungabana ndakubwira ko hari ikibazo cy’uko hari abavuga ko babonye Jenoside n’abatarayibonye kandi uko nabibonye ni uko ihungabana ryafashe indi ntera kandi cyane cyane mu bantu bamaze gukura.

Haba ababibonye haba n’abatarabonye, bose turabafite turi kumwe muri Kaminuza.

Imbogamizi ihari ubu ngubu ni uwabibonye usanga akenshi atiyumvisha ukuntu utarabibonye yamuyobora muri Famille, waba umubwiye ikintu akumva uramwanze kandi mu by’ukuri tuba dushaka kubaka umuryango.

Ibi ni ikibazo kuko intego ya AERG ni ukurerana, iyo rero hari utumva ko mwafatanya kubaka umuryango burya aba ari guhemukira mugenzi we n’umuryango muri rusange.

Ahantu mbonera ko bagenzi bacu bahungabanye ni ku mbuga nkoranyambaga ziduhuza aho usanga  ibyo bavuga biba byerekena ko badatuje muri bo.

Hari n’abo usanga batiga, ahubwo bagahitamo kujya gushakisha amafaranga kandi basanzwe bishyurirwa na Leta.

Uko bimeze kose ariko ni abavandimwe bacu, uwaba yarakize igikomere cyamuhungabanyije yakwegera mugenzi we akamukomeza kandi nidufatanya tuzabishobora.

Taarifa: Imyaka ibaye 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Ni iki ushimira Leta?

Marius: Yewe ni byinshi! Kuba naravuwe ubu nkaba niga kandi umuntu andebye akaba atabona ko hari ikibazo nagize ni kimwe mu byo nshimira Leta.

Kuba Leta yaraduhaye uburezi, ubu nkaba nkoresha ubumenyi mfite nkakorera amafaranga atuma nigurira ishati ni ibyo kuyishimira.

Nifuza ko Marius wo mu myaka irindwi, icumi…iri  imbere azaba ari umugabo ufasha benshi kandi erega narabitangiye. Hari umwana ndera, nishyurira ishuri andi Imana nimfasha n’ibindi bizaza.

Taarifa: Turagushimiye kandi tukwifurije ibyiza

Marius: Murakoze nanjye ndabashimiye.

Ikiganiro kirambuye na Marius Twizerimana:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version