Perezida wa Tanzania Agiye Gushyiraho Itsinda Rizatanga Inama Ku Kurwanya COVID-19

Perezida Samia Suluhu Hassan yatangaje ko ateganya gushyiraho itsinda rizatanga inama ku buryo bwo kurwanya COVID-19, guverinoma ikamenya uburyo bwo kwitwara aho gukomeza kugaragara nk’itita kuri iki cyorezo.

Ni ibitekerezo bitandukanye n’ibya Dr John Pombe Magufuli yasimbuye, wakomeje kuvuga ko muri Tanzania Imana yabarinze icyo cyorezo.

Yagize ati “Ku bijyanye na Covid-19, ndatekereza ko nkwiye gushyiraho akanama k’mpuguke kazabirebaho kinyamwuga maze kakagira inama Guverinoma, ntabwo twayima amaso cyangwa ngo tuyihakane cyangwa tuyemere hatabayeho ubushakashatsi.”

“Ntabwo twakwishyira ku ruhande nk’ikirwa ariko ntabwo twakwemera ibintu byose batuzaniye, ntabwo twakomeza gusoma ibijyanye na COVID-19 hirya no hino ku isi ngo twumve ko Tanzania yo nta kibazo na kimwe ifite, ntabwo byaba byumvikana.”

- Advertisement -

Perezida Suluhu kuri kuri uyu wa Kabiri yavuze ko Tanzania ikeneye kugira aho ihagaze mu bijyanye n’iki cyorezo, kugira ngo ifate ibyemezo bishingiye ku makuru afatika.

Hashize hafi umwaka Tanzania idatangaza imibare ijyanye n’uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu gihugu, aho ikivuga ko abanduye ari 509.

Kuva Guverinoma y’icyo gihugu yavuga ko nta covid-19 ikiri mu gihugu, ubuyobozi bwagiye bugira inama abaturage ko ugize ikibazo yivura akoresheje imiti gakondo, harimo no kwiyuka.

Guverinoma ya Magufuli yari yanatangaje ko Tanzania itazagura inkingo za COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version