Kwibuka 28: Nta Rugendo Rwo Kwibuka ‘Walk To Remember’ Ruzaba

Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, itangaza ko ku nshuro ya 28 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rwo kwibuka rwabaga buri taliki 07, Mata, buri mwaka rutazaba.

Umuyobozi w’iyi Minisiteri Dr Jean Damascène Bizimana yavuze ko hafashwe uriya mwanzuro kubera ko COVID-19 igihari  bityo ngo kubuza abantu kwegerana kandi bari mu rugendo nka ruriya ntibyakunda.

Ati: “ Twasanze uyu mwaka icyo gikorwa cy’urugendo rwo kwibuka twakihorera”

Yabwiye RBA ko nta n’ijoro ryo kwibuka rizaba ahubwo abantu bazakurikiranira ibyaryo kuri radiyo cyangwa televiziyo zabo, bitewe n’icyo buri rugo rutunze.

Ku byerekeye uko bizaba byagenze mu masaha ya mu gitondo kuri uwo munsi, Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko mu gitondo saa tatu umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 28 uzabera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi.

Muri buri Mudugudu w’u Rwanda hazabera ibiganiro bivuga ku nsanganyamatsiko n’ubutumwa bwagenewe kiriya gikorwa.

Minisitiri Bizimana avuga ko ikiganiro bamaze kucyoherereza uturere kandi natwo  twabwohereje aho bugomba kugera.

Nyuma y’ikiganiro abaturage bazungurana ibitekerezo ku kiganiro bahawe ariko banungurane ibitekerezo by’uko ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside zishyirwa mu bikorwa aho batuye.

Bazanaganira uko ibibazo bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda bwashakirwa ibisubizo aho batuye.

Saa sita zuzuye bazakurikira kuri radio cyangwa televiziyo ijambo ry’uwo munsi rikubiye ubutumwa nyamukuru buzatangwa kuri uwo munsi.

Nyuma abaturage bazataha bajye mu ngo zabo gukora ibikorwa bisanzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version