Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwibuka 29: Abaganga 157 Bishe Abarwayi Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kwibuka 29: Abaganga 157 Bishe Abarwayi Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 May 2023 7:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bahura n’ingorane nyinshi kubera ko hari ibihamya bidakuka byerekana ko yabaye. Urugero rwaraye rutanzwe ni urw’abaganga 157 babaruwe hirya no hino mu Rwanda ko ‘bishe’abarwayi b’Abatutsi’ ubwo Jenoside yakorwaga.

serment d’Hippocrate.

Abize ubuvuzi bazi neza ko mbere yo kuba muganga hari indahiro umuganga akora yitwa serment d’Hippocrate.

Iyi ndahiro ivuga ko muganga aba yemeye kuzavura abarwayi bose neza, nta kurobanura uko ari ko kose akoresheje.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abaganga b’Abahutu b’Intagondwa barenze kuri iyi ndahiro bica abarwayi b’Abatutsi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ntabwo ari Abarwayi b’Abatutsi bishwe n’abaganga gusa ahubwo n’abarwaza n’abandi bo muri ubwo bwoko bakoranaga nabo ntibasigaye.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko umubare munini w’abaganga bagize uruhare muri Jenoside ari abakoreraga ari Perefegitura ya Butare.

Ku isonga hari Dr. Théodore Sindikubwabo wagizwe Perezida wa Repubulika by’inzibacyuho nyuma y’urupfu rwa Juvénal Habyarimana.

Dr. Théodore Sindikubwabo wagizwe Perezida wa Repubulika by’inzibacyuho. Yavutse mu mwaka wa 1928 apfa mu mwaka 1998.

Kubera ko yari umuganga, yagombaga kuba intangarugero mu kurunda ubuzima bw’abarwayi b’Abatutsi, akabuha agaciro nk’ubw’abandi barwayi.

Dr. Bizimana avuga Dr Sindikubwabo yarenze kuri iri hame mpuzamahanga rigenga abaganga, ahubwo afata iya mbere abwira abakoraga mu rwego rw’ubuzima muri kiriya gihe ko bagomba kwica abarwayi b’Abatutsi ndetse n’abandi baganga bo muri uwo bwoko.

- Advertisement -

Mu kiganiro yagejejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kuzirikana Abatutsi bakoraga mu rwego rw’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatusi, igikorwa gitegurwa na Minisant, Dr Bizimana yavuze ko Sindikubwabo  na mbere y’uko ahabwa ubutegetsi, yari asanzwe avura.

Ngo yari muganga wari ubirambyemo.

Minisitiri Bizimana ati: “Abenshi bari kuri uru rutonde rw’abicanyi bahamwe n’icyaha, kandi amateka atugaragariza ko muri bo hari abari bararangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu buvuzi”.

Minisitiri Bizimana

Yatangaje ko bamwe muri bariya baganga bari barahawe insingano zo kubarura bakamenya Abatutsi bakorana abo ari bo, kandi na buri murwayi hakamenyekana ubwoko bwe hashingiwe ku ndangamuntu.

Jenoside itangiye ngo hari bamwe mu baganga bakuraga serumu mu mibiri w’abarwayi b’Abatutsi kugira ngo banogoke.

Abandi baganga bahamwe na Jenoside bari bakomeye ni uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye, Dr Kayishema Clément n’uwari Perefe wa  Gisenyi witwaga Dr Zirimwabagabo Charles, bakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Arusha.

Dr Rwamucyo Eugène, Dr Rutegesha, Dr Nshimyumuremyi wahungiye muri Gabon ndetse n’umuvandimwe wa Perezida Habyarimana Juvénal witwa Dr Bararengana Séraphin.

Minisitiri Bizimana avuga ko Dr Sindikubwabo  yigeze kujya i Cyahinda mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare taliki ya 18 Mata, 1994 ajyanywe no gushimira abaturage ko bishe Abatutsi.

Icyo gihe Sindikubwabo yagize ati: “Baturage naje kubashimira ko mwakoze akazi, kandi ndabashishikariza gukomeza ndabahemba”.

Yavuze ko hari na bamwe muri abo baganga bafatanyaga n’abagore babo kwica Abatutsi bakoranaga.

Bizimana ati:  “Hari kandi Umuforomokazi witwa Nyiramisago Thèrese, mushiki wa Dr Sindikubwabo Théodore na we wagize uruhare rukomeye muri Jenoside”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yabwiye abari baje kwifatanya n’abakozi ba Minisiteri ayobora kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  ko 80% by’abakozi bakoraga muri iyi Minisiteri bagizweho ingaruka na Jenoside.

Ati: “Abakoraga mu rwego rw’ubuzima bagize uruhare muri Jenoside,  abo bishe, n’abayibonye  bose bangana 80% yabagizeho ingaruka”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yasabye abaganga gukomeza kuzirikana ubuzima bw’ababagana

Yasabye abaganga by’umwihariko n’abakora muri iyi Minisiteri y’Ubuzima ko bakwiriye gutanga ubuzima baha serivisi nziza ababagana, bakirinda icyasubiza  u Rwanda inyuma.

TAGGED:AbatutsiBizimanaDrfeaturedIndahiroJenosideSindikubwaboUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iburanisha Rya Dubai Ryakomeje, Ibyaha Areganwa N’Abandi Babihakanye
Next Article Burundi: Akurikiranweho Kwicisha Abana Be Umuhoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Igihangange Manny Pacquiao Agiye Kugaruka Mu Iteramakofe

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?