Kwibuka 29: Abaganga 157 Bishe Abarwayi Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bahura n’ingorane nyinshi kubera ko hari ibihamya bidakuka byerekana ko yabaye. Urugero rwaraye rutanzwe ni urw’abaganga 157 babaruwe hirya no hino mu Rwanda ko ‘bishe’abarwayi b’Abatutsi’ ubwo Jenoside yakorwaga.

serment d’Hippocrate.

Abize ubuvuzi bazi neza ko mbere yo kuba muganga hari indahiro umuganga akora yitwa serment d’Hippocrate.

Iyi ndahiro ivuga ko muganga aba yemeye kuzavura abarwayi bose neza, nta kurobanura uko ari ko kose akoresheje.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abaganga b’Abahutu b’Intagondwa barenze kuri iyi ndahiro bica abarwayi b’Abatutsi.

- Advertisement -

Ntabwo ari Abarwayi b’Abatutsi bishwe n’abaganga gusa ahubwo n’abarwaza n’abandi bo muri ubwo bwoko bakoranaga nabo ntibasigaye.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko umubare munini w’abaganga bagize uruhare muri Jenoside ari abakoreraga ari Perefegitura ya Butare.

Ku isonga hari Dr. Théodore Sindikubwabo wagizwe Perezida wa Repubulika by’inzibacyuho nyuma y’urupfu rwa Juvénal Habyarimana.

Dr. Théodore Sindikubwabo wagizwe Perezida wa Repubulika by’inzibacyuho. Yavutse mu mwaka wa 1928 apfa mu mwaka 1998.

Kubera ko yari umuganga, yagombaga kuba intangarugero mu kurunda ubuzima bw’abarwayi b’Abatutsi, akabuha agaciro nk’ubw’abandi barwayi.

Dr. Bizimana avuga Dr Sindikubwabo yarenze kuri iri hame mpuzamahanga rigenga abaganga, ahubwo afata iya mbere abwira abakoraga mu rwego rw’ubuzima muri kiriya gihe ko bagomba kwica abarwayi b’Abatutsi ndetse n’abandi baganga bo muri uwo bwoko.

Mu kiganiro yagejejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kuzirikana Abatutsi bakoraga mu rwego rw’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatusi, igikorwa gitegurwa na Minisant, Dr Bizimana yavuze ko Sindikubwabo  na mbere y’uko ahabwa ubutegetsi, yari asanzwe avura.

Ngo yari muganga wari ubirambyemo.

Minisitiri Bizimana ati: “Abenshi bari kuri uru rutonde rw’abicanyi bahamwe n’icyaha, kandi amateka atugaragariza ko muri bo hari abari bararangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu buvuzi”.

Minisitiri Bizimana

Yatangaje ko bamwe muri bariya baganga bari barahawe insingano zo kubarura bakamenya Abatutsi bakorana abo ari bo, kandi na buri murwayi hakamenyekana ubwoko bwe hashingiwe ku ndangamuntu.

Jenoside itangiye ngo hari bamwe mu baganga bakuraga serumu mu mibiri w’abarwayi b’Abatutsi kugira ngo banogoke.

Abandi baganga bahamwe na Jenoside bari bakomeye ni uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye, Dr Kayishema Clément n’uwari Perefe wa  Gisenyi witwaga Dr Zirimwabagabo Charles, bakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Arusha.

Dr Rwamucyo Eugène, Dr Rutegesha, Dr Nshimyumuremyi wahungiye muri Gabon ndetse n’umuvandimwe wa Perezida Habyarimana Juvénal witwa Dr Bararengana Séraphin.

Minisitiri Bizimana avuga ko Dr Sindikubwabo  yigeze kujya i Cyahinda mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare taliki ya 18 Mata, 1994 ajyanywe no gushimira abaturage ko bishe Abatutsi.

Icyo gihe Sindikubwabo yagize ati: “Baturage naje kubashimira ko mwakoze akazi, kandi ndabashishikariza gukomeza ndabahemba”.

Yavuze ko hari na bamwe muri abo baganga bafatanyaga n’abagore babo kwica Abatutsi bakoranaga.

Bizimana ati:  “Hari kandi Umuforomokazi witwa Nyiramisago Thèrese, mushiki wa Dr Sindikubwabo Théodore na we wagize uruhare rukomeye muri Jenoside”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yabwiye abari baje kwifatanya n’abakozi ba Minisiteri ayobora kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  ko 80% by’abakozi bakoraga muri iyi Minisiteri bagizweho ingaruka na Jenoside.

Ati: “Abakoraga mu rwego rw’ubuzima bagize uruhare muri Jenoside,  abo bishe, n’abayibonye  bose bangana 80% yabagizeho ingaruka”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yasabye abaganga gukomeza kuzirikana ubuzima bw’ababagana

Yasabye abaganga by’umwihariko n’abakora muri iyi Minisiteri y’Ubuzima ko bakwiriye gutanga ubuzima baha serivisi nziza ababagana, bakirinda icyasubiza  u Rwanda inyuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version