Kwibuka Imiryango Yazimye: GAERG Ibazaniye Intashyo Z’Urukundo

Iyi ni inyandiko ya Anastase Rwabuneza, umwe mu bagize Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bize Kaminuza, GAERG.

Anastase Rwabuneza

Yanditse ati:

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023 turongera guhurira hamwe tubunamire, tubataramire, tubaganirize. Mwe mwishwe mugashira hamwe n’imiryango yanyu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubazaniye indabo, tubazaniye amakuru, tuje kongera kubabwira ko tubakunda.

Tuje kwibuka ubwiza n’uburanga bwanyu, tuje kwibuka ineza n’imico myiza byabaranze, tuje kwibuka ibyiza mwakundaga n’urukundo rwabaranze, tubazaniye intashyo z’urukundo mu ntero duhuriyeho “Ntimukazime twararokotse”.

- Advertisement -

Tariki ya 20 Gicurasi 2023, twari twahuriye mu isengesho ryo kongera kubasabira no kubatura Imana. Mu gitambo cya Misa cyabereye i Kigali, twatuye Imana u Rwanda, twatuye Imana ingabo n’icumu byo kurinda u Rwanda.

Twayituye kandi umupira wa karere tuzirikana imikino abana b’u Rwanda bakundaga kandi bakunda.

Twatuye Imana amazi atemba mu misozi y’u Rwanda, indabo z’urukundo tubakunda n’urumuri rukura u Rwanda mu icuraburindi.

Twatuye Imana urugori rw’ababyeyi barutegeye u Rwanda n’inshyimbo y’abageze mu zabukuru, bamwe bahana bakanahanura abato mu Rwanda rufite amata akamirwa abarwo.

Uyu munsi rero twongeye kuza. Turataramira mu mbuga ngari yatunganyijwe mu karere ka Bugesera.

Aha kimwe n’ahandi henshi mu Rwanda, imiryango myinshi yarazimye, mu gihugu hose tumaze kubarura imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871.

Twamenye n’amakuru y’umwihariko wa Selire Nyirarukobwa yonyine, ya hano hafi i Bugesera aho imiryango 89 yamaze kumenyekana ko yazimye.

Uyu munsi twahisemo kuza kubataramira hano i Bugesera, agace gafite amateka adasanzwe y’imibereho ishaririye y’Abatutsi igihe kirekire, aho baciriwe mu mashyamba ngo bazicwe n’isazi ya Tétsé, bakabuzwa uburenganzira bw’abenegihugu nk’abandi, bamaze kwirukanwa kuri gakondo yabo mu bice bimwe by’Amajyaruguru no mu Majyefo y’u Rwanda.

Tuje hano i Bugesera ariko turunamira imiryango yose yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndibuka imiryango yazimye irimo uwa Musonera, uwa Musangwa, uwa Zirimwabagabo, uwa Rurangirwa, uwa Semusharizi n’uwa Karasi Silas bo mu cyari Segiteri Kaduha, Komini Rutonde, ubu ni mu Karere ka Rwamagana.

Kuba hari imiryango yazimye, ni ikimenyetso ntashidikanywaho cy’uko umugambi wa Jenoside wari ugamije kurandura Umututsi, bakazima nk’uko henshi ku misozi, igihe Interahamwe zakoraga Jenoside zabyigambaga; ziti “turabica tubamare, ku buryo abantu bazajya babaza ngo Umututsi yasaga ate?”

Hashimwe abana b’u Rwanda bitangiye igihugu, Inkotanyi zafashe umuheto ngo zirwane urugamba rwo kubohora igihugu no kurokora abatutsi bicwaga.

Mwe twunamiye none, ayo makuru na yo turayabazaniye.

Ntimukazime, twararokotse!

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version