Kwiga Ni Uguhozaho, Abashinzwe Umutekano Bari Guhugurwa Ku Mahoro N’Umutekano

Mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu Karere ka Musanze, hari kubera amahugurwa agenewe abapolisi bakuru agamije gutyaza ubumenyi bwabo mu bikorwa byo gucunga umutekano ugamije amahoro arambye mu Rwanda no muri Afurika.

Aya masomo bazayahabwa mu minsi ibiri ni kuvuga guhera kuri uyu wa Kane tariki 17, kugeza tariki 19, Kamena, 2021.

Mu ijambo rifungura ibiganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri i Musanze,  Commissioner of Police( CP) Christophe Bizimungu yavuze ko biriya biganiro bikorwa buri mwaka bikitabirwa na ba Ofisiye bakuru bagahabwa  amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru.

Kuri we, amahugurwa nk’ariya aba umwanya mwiza wo kuganira ku nsanganyamatsiko z’ingenzi mu biganiro bitandukanye bitangwa n’abantu bo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo bafite ubumenyi butandukanye n’ubunararibonye muri ayo masomo.

- Advertisement -

Ati: “ Aya niyo mahugurwa atangwa ya nyuma muri Polisi y’u Rwanda. Ibi biganiro biba bigamije kwagura ubumenyi burenze kubwo baba barahawe mu ishuri.”

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye nawe yavuze ko amahugurwa nk’ariya aba ari uburyo bwiza bwo kwagura ubumenyi abapolisi bakuru baba bararahuye mu ishuri, bakagira ubundi bwisumbuyeho.

Busingye avuga ko muri iki gihe aho ibyaha n’ibindi bintu bibuza amahwemo abantu birushaho kwiyongera, ari ngombwa ko abashinzwe kubirwanya nabo bahora biyungura ubumenyi kugira ngo batazasigara inyuma.

Umuhango wo gutangiza ariya mahugurwa wari witabiriwe kandi Komiseri mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza.

Abayobozi muri Polisi na Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston

Ni amahugurwa agenewe abapolisi 32.

Si abapolisi gusa bari muri ayo mahugurwa kuko n’abacungagereza nabo bazayitabira.

Abitabiriye aya mahugurwa bafite guhera ku ipeti rya Superintendent kuzamura.

Barimo kandi n’abaturutse mu mahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version