Kwigana Imitungo Mu By’Ubwenge Biracyari Ikibazo- Umuyobozi Muri RDB

Umwanditsi mukuru mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere witwa Richard Kayibanda avuga ko n’ubwo inzego  zirwanya ko abantu bigana ibihangano mu by’ubwenge byakozwe n’abandi, ngo iki kibazo kiracyagaraga mu Rwanda.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Taarifa nyuma y’inama yahuje abahanga batandukanye bagize Ihuriro nyafurika riharanira kurinda umutungo bwite mu by’ubwenge imaze iminsi itatu ibera i Kigali.

Abayobozi b’ibi bigo bari bamaze iyo minsi bakaganira ku bibazo basangiye, basangizanya ubumenyi, abafite imikorere abandi badafite barayibasangiza.

Kayibanda yavuze ko muri iriya nama bigeye  hamwe uko uru rwego ruhagaze, bareba ibitagenda banonosora uko byarushaho kunozwa.

- Advertisement -

Richard Kayibanda avuga ko muri Afurika hakiri ubumenyi buke mu bijyanye no guhanga udushya, bityo abagize icyo barusha abandi barakibasangiza.

Avuga ko no muri Afurika hari abahanga bashobora gukorana, bagahanga udushya twatuma ibihugu byabo bitera imbere.

Ubusanzwe umutungo bwite mu by’ubwenge ukubiyemo ibirango by’ubucuruzi, ibyangombwa by’ubuvumbuzi, ibihangano ndangashusho mu by’ubucuruzi, ubuhanzi bw’indirimbo n’amashusho n’ibindi biri muri uwo mujyo.

Kayibanda avuga ko iyo urubyiruko ruhanze ibintu nk’ibyo, biba bigomba kurindwa, kugira ngo hatagira ubitesha agaciro mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ku kibazo cy’abantu bigana ibihangano by’abandi, Kayibanda avuga ko icyo kibazo kitari muri Afurika gusa, ahubwo kiri n’ahandi ku isi.

Icyakora avuga ko hari abantu biyitirira ibihangano by’abandi, bamwe bakabikora batazi ko bibujijwe n’amategeko.

Umuyobozi w’Ihuriro nyafurika ryo kurengera iby’umutungo mu by’ubwenge witwa Bemanya Twebaze avuga ko iri huriro rimaze kuba ubukumbe kubera ko washinzwe mu mwaka 1976, amasezerano  arishyiraho asinyitwa i Lusaka muri Zambia.

U Rwanda rwawugiyemo mu mwaka wa 2011.

Twebaze avuga ko kuva rwagera muri uyu muryango, u Rwanda rwakomeje kuba intangarugero.

Yatangaje  uriya muryango ufite inzego zitandukanye zirimo ubunyamabanga bukuru, Inama y’abaminisitiri n’inama y’ubutegetsi n’izindi.

Bemanya Twebaze avuga ko iyo abayobozi b’iyi nama bicaye, baganira ku bibazo bya Politiki bihari, bakareba ahari ikibazo gishobora kuba kiri, bakagikemura kitaragira ingaruka ku mikorere ya ririya huriro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version