Perezida Kagame Yakiriye Mugenzi We Uyobora Centrafrique

Faustin-Archange Touadéra  uyobora Repubulika ya Centrafrique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Yaraye yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame baganira ku ngingo zirimo uko ibihugu byombi byakomeza gukorana.

Bisanzwe bikorana cyane cyane mu by’umutekano kuko u Rwanda rufite ingabo n’abapolisi muri kiriya gihugu.

Ku byerekeye ingabo, hari ingabo zoherejweyo mu rwego rw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ariko hari n’izindi zagiye yo mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guhashya inyeshyamba zari zarabujije ubutegetsi bw’i Bangui amahwemo.

- Advertisement -

Uwari ukomeye  ni uw’umugabo witwa François Bozizé.

Taliki 06, Kanama, 2021 ubwo  Faustin-Archange Touadéra nabwo yasuraga u Rwanda, mugenzi we Paul Kagame yamubwiye ko kuzirikana amateka mabi ibihugu byombi byaciyemo, bizabifasha gukorana kugira ngo ‘byubake ejo heza.’

Hari mu gikorwa cyo kumwakira ku meza, cyitabiriwe n’abayobozi bakuru mu bihugu byombi.

Kagame yavuze ko ibihugu byombi bihuriye ku mateka mabi byaciyemo, ariko ko iki gihe ari icyo ‘gukorana’ kugira ngo amahoro arambye n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi biboneke kandi mu buryo burambye.

Yamwijeje ko u Rwanda ruzakomeza kuba hafi abanya Centrafrique ariko nabo bagafatanya n’Abanyarwanda mu nzego zigamije kubateza imbere.

Taarifa ntiramenya ibikubiye muri gahunda ya Perezida Touadéra kuri iyi nshuro, ariko buri nshuro uko yazaga mu Rwanda yahaga abanyamakuru ikiganiro, akabikora ari kumwe na Perezida Kagame.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version