Aborozi B’i Nyamasheke Bahisemo Kujyana Amata Mu Bamamyi

Mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke hari aborozi babonye ikusanyirizo bagemuriraga amata ribaye itongo bahitamo kuyashyira abamamyi. Ni abo mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira.

Ikusanyirizo ryo muri aka gace ryarengewe n’ibigunda kubera ko rimaze imyaka ibiri ridakora.

Ni irya  Koperative yitwa “Giramata Bushekeri”.

Aborozi  b’aho bavuga ko bavunwa no kubona aho bagemura umukamo bagahitamo kuwuha abamamyi.

- Kwmamaza -

Umwe muri bo yabwiye UMUSEKE ko bagifite ikusanyirizo ry’amata babonaga umusaruro ushimishije, batavunitse bayajyana kure.

Ati “Ubu amata akusanywa n’umuturage wabyiyemeje akayagemura ku ruganda, amata aracyajyanwa mu bamamyi. “

Asaba abayobozi kubafasha bakabubakira irindi kusanyirizo.

Basaba ubuyobozi kurivugurura kugira ngo bace ukubiri n’ibihombo bahura nabyo kuko hari ubwo amata yangirika, bakayagurisha ku giciro cyo hasi ku bamamyi.

Muhayeyezu Joseph Desire, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko gufungwa kw’iryo kusanyirizo byaturutse ku micungire itanoze.

Avuga ko nk’ubuyobozi bari gukora uko bashoboye kugira ngo ririya kusanyirizo ry’amata ryongere riruhure aborozi bo muri kariya gace.

Ati: “ Koperative yari ifite abanyamuryango 81 kubera imicungire itanoze bamwe bavamo basigara ari 29, bamwe bata ikizere cyo kuhajyana umusaruro kubera amafaranga atabonekaga”

Koperative “Giramata Bushekeri” yari yarahawe ibikoresho bigezweho aho mu masaha ya mu gitondo hakusanywaga amata hagati ya Litiro 400-600.

Akarere ka Nyamasheke gafite amakusanyirizo y’amata atatu arimo irya Bumazi, Shangi n’irya Buhinga naryo rimaze igihe ridakora.

Iri kusanyirizo ryahindutse itongo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version